Nkusi Assier umuyobozi wa CODACE, koperative y’abahoze ari abakozi ba leta nyuma bakaza kwihuriza hamwe bagashinga koperative itanga servisi zo gukodesha imodoka ku bantu ku giti cyabo ndetse n’ibigo bitandukanye, ahamya ko intego ya mbere ya koperative yakabaye ireba ku itera mbere ry’umunyamuryango mbere y’uko koperative ubwayo izamuka.
Kwihuriza hamwe intego arimwe yo kuzamura imibereho yanyu ubwanyu cyangwa iya koperative, nibyo abagize cooperative CODACE, bavuga ko byabafashije kugera ku ntego yabo kuri ubu barishimira ibyo bamaze kugeraho n’ubwo bitari byoroshye.
Nkusi Assier umuyobozi wa CODACE aganira n’abanyamuryango
Umutoni Teddy ni umwe mu bategarurogori uba muri iyi koperative aravuga ko atewe ishema no kugira uruhare mu iterambere rya koperative, kandi avuga ko byamuhinduriye ubuzima aboneraho gusaba abandi bategarugori kwitinyuka kuko abishyize hamwe ntakibananira.
Umutoni yateruye agira ati’’ Koperative yaramfashije cyane ubu nanjye nashoye imari kandi byaramfashije cyane kuko ubu ibyo CODACE yagezeho nange ntewe ishema no kubigiramo uruhare, bityo ndashishikariza abandi bagore kwitinyuka bakihuriza hamwe ndetse bagashora imari kuko iyo umutungo ucunzwe neza abanyamuryango batera imbere”
Umuyobozi mu mujyi wa Kigali Emmanuel Katabarwa,ushinzwe ibikorwa remezo, ashimangira ko kugira ngo bishoboke hari icyo bisaba n’ubwo hakiri imbogamizi cyane cyane ku batanga servise zifitanye isano no gutwara abantu n’ibintu ariko akomeza asaba abantu kurushaho kunoza serivisi batanga.
Umuyobozi mu mujyi wa Kigali Emmanuel Katabarwa ushinzwe ibikorwa remezo
Koperative CODACE kuri ubu igizwe n’abanyamuryango 86, bose bahuriye ku mwuga wo gutwara imodoka, bakaba kuri ubu bamaze kugera kuri byinshi birimo inzu igeretse rimwe ifite agaciro ka miliyoni 160, iherereye mu busanza ho mu murenge wa Kanombe ndetse n’imodoka zirenga 15,iyi nzu bakaba bateganyako izabafasha kubona inguzanyo muri bank kugirango barusheho kongera ishoramari ryabo.
CODACE itanga serivisi zo gukodesha imodoka
Inkuru ya :Emmanuel HAKIZIMANA/Radio&TV10