Commonwealth igezweho ni umurage adusigiye- Perezida Kagame yunamiye Umwamikazi Elizabeth

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida Paul Kagame yunamiye Umwamikazi Elizabeth II watanze kuri uyu wa Kane, amushimira uko yayoboye Commonwealth ndetse no kuba asize uyu muryango uhagaze neza ujyanye n’Igihe Isi irimo.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame unayoboye Umuryango w’Ibihugu Bikoresha Icyongereza (Commonwealth), yatangaje ibi nyuma yuko Ingoro y’Ubwami bw’u Bwongereza itangarije ko Queen Elizabeth II yatanze mu mahoro.

Izindi Nkuru

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Umukuru w’u Rwanda yagize ati “Muri iki gihe twunamiye Nyiricyubahiro Umwamikazi Elizabeth II, turazirikana imyaka 70 amaze ku ngoma ya Commonwealth (Umuryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza). Commonwealth igezweho ijyanye n’igihe ni umurage asize.”

Perezida Paul Kagame kandi yaboneyeho kwihanganisha umuryango w’Ubwami bw’u Bwongereza ndetse n’Abongereza bose muri rusange mu ibi bihe bitoroshye byo kubura Umwamikazi.

Yagize ati “Ndihanganisha cyane umwami (King Charles), Umwamikazi n’umuryango wose w’ubwami ndetse n’abaturage bose b’u Bwongereza n’ab’Umuryango wa Commonwealth.”

Queen Elizabeth II yatanze ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 08 Nzeri 2022 nkuko byemejwe n’Ingoro y’Ubwami bw’u Bwongereza mu itangazo yashyize.

Ubwami bw’u Bwongereza, bwatangaje ko Queen Elizabeth II yatanze mu mahoro aho yari kwitabwaho n’abaganga be i Balmoral muri Scotland.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru