Monday, July 7, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Mbere yuko Umwamikazi atanga hagaragaye ibimenyetso birimo ishusho ye mu kirere

radiotv10by radiotv10
09/09/2022
in MU RWANDA
1
Mbere yuko Umwamikazi atanga hagaragaye ibimenyetso birimo ishusho ye mu kirere
Share on FacebookShare on Twitter

Umwongerezakazi yashyize hanze ifoto yafashe ubwo yari mu nzira ataha, igaragaza ishusho y’Umwamikazi Elizabeth II yikoze mu gicu ndetse hanagaragara imikororombya ibiri yafashwe n’ikimenyetso cyuko Umwamikazi yasezeraga kuri rubanda.

Iyi foto yashyizwe kuri Facebook n’uwitwa Leanne Bethell utuye muri Telford mu Bwongereza, igaragaza ingofero yari isanzwe yambarwa n’Umwamikazi, yishushanyije mu gicu.

Uyu mwongerezakazi yashyizeho iyi foto mbere y’isaha imwe ngo Queen Elizabeth II atange, ashyiraho ubutumwa bugira buti “Ubwo nari ntwaye imodoka ntaha mu rugo, Lacey yatangiye gusakuza Mana yanjye! Nahinze umushyitsi.” Ubundi ahita ashyiraho iyi foto.

Inkuru dukesha Daily Mail, igaragaza ko bamwe mu bongereza bahise batangaho ibitekerezo kuri iyi foto bagaragaza ko batewe ubwoba na yo.

Umwe yagize ati “Wasanga ari ikimenyetso cyangwa ari ibisanzwe, dutegereje ikimenyetso gituruka ku isumba byose, ntabwamenya.”

Undi na we yagize ati “Icyo nzi ni uko uyu mubyeyi yaduhaye ubuzima bwe ku bw’ibyo akwiye icyubahiro cy’ikirenga. Uruhukire mu mahoro Queen Elizabeth II.”

Nanone kandi ku ngoro y’Ubwami bw’u Bwongereza Buckingham Palace hagaragaye imikororombya ibiri yari yatwikiriye iyi ngoro, aho benshi bavuze ko ari ikimenyetso cy’Umwamikazi wari uriho abasezera.

Umwe mu bakoresha urubuga rwa Twitter, yagize ati “Uyu mukororombya watumye ndira. Ni umukororombya Umwamikazi yatwoherereje nk’ikimenyetso.”

Iyi mikororombya yamaze igihe gito, Ubwami bw’u Bwongereza buhita butangaza ko Queen Elizabeth II yatanze.

Itangazo ry’Ingoro y’Ubwami rivuga iby’itanga ry’Umwamikazi, ryasohotse ahagana saa cyenda n’igice, ku isaaha ya saa 19:30’ zo mu Rwanda, rigira riti “Umwamikoazi yatanze mu mahoro muri uyu mugoroba.”

Ishusho yikoze mu bicu yagaragaye mbere y’itanga ry’umwamikazi
Nanone kandi hagaragaye imikororombya
Queen Elizabetsh yatanze ku myaka 96

RADIOTV10

Comments 1

  1. Ijisho rya rubanda says:
    3 years ago

    Ibi nibigaragaza ko ubwami bwo mwisi Imana ibuha agaciro ariyo ibushyiraho , mubisanzwe umukororombya usobanura imbabazi , abayobozi rwose nkuko Bible ibivuga ko bashyirwaho nimana , bajye bihangana bubahirize inshingano zabo neza , zo kuyobora ubwoko bwimana,(abaturage)

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen − 14 =

Previous Post

Buri wese arifuza ko nziyamamaza- Trump ngo ntamuntu utakwishimira kugaruka muri ‘WhiteHouse’

Next Post

Commonwealth igezweho ni umurage adusigiye- Perezida Kagame yunamiye Umwamikazi Elizabeth

Related Posts

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

by radiotv10
06/07/2025
0

Perezida Paul Kagame yavuze ko abari biyambajwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mugambi wo gutera u Rwanda,...

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

by radiotv10
06/07/2025
0

Abanyamuryango ba za Kaperative zikorana na Pariki y’Igihugu y’Akagera mu Karere ka Kayonza, bavuga ko ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahooro cyaje...

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

by radiotv10
05/07/2025
0

President Paul Kagame said that those who were hired by the Government of the Democratic Republic of the Congo (DRC)...

Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

by radiotv10
04/07/2025
0

Perezida Paul Kagame avuga ko u Rwanda rwiteguye gushyira mu bikorwa amasezerano ruherutse gusinyana na DRC i Washington DC, ariko...

Hasobanuwe impamvu y’impinduka imaze iminsi igaragara ku mpuzankano y’Ingabo z’u Rwanda

Hasobanuwe impamvu y’impinduka imaze iminsi igaragara ku mpuzankano y’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
04/07/2025
0

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda buravuga ko impinduka z’ibendera ry’Igihugu riri ku mpuzankano zazo zimaze iminsi zigaragara, zigamije gukomeza kunoza imyambaro...

IZIHERUKA

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda
MU RWANDA

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

by radiotv10
06/07/2025
0

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

06/07/2025
Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

05/07/2025
Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

04/07/2025
Mu birori bya APR hanakinwe umukino unogeye ijisho wagaragayemo Abasirikare Bakuru bari mu bashinze ikipe

Mu birori bya APR hanakinwe umukino unogeye ijisho wagaragayemo Abasirikare Bakuru bari mu bashinze ikipe

04/07/2025
Intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine yarushijeho gukaza umurego

Intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine yarushijeho gukaza umurego

04/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Commonwealth igezweho ni umurage adusigiye- Perezida Kagame yunamiye Umwamikazi Elizabeth

Commonwealth igezweho ni umurage adusigiye- Perezida Kagame yunamiye Umwamikazi Elizabeth

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.