Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Congo: Hatangajwe umubare uteye inkeke w’abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina

radiotv10by radiotv10
30/09/2024
in AMAHANGA, IMIBEREHO
0
Congo: Hatangajwe umubare uteye inkeke w’abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina
Share on FacebookShare on Twitter

Umuryango w’Abaganga Batagira Umupaka, Médecins Sans Frontières, uravuga ko mu mwaka wa 2023 gusa, wavuye abantu barenga ibihumbi 25 bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Muri raporo uyu Muryango washyize ahagaragara, wagaragaje ko abantu babiri buri saha baba basambanyijwe ku ngufu, mu gihe intara ya Kivu ya Ruguru ari yo yihariye 90% by’abakorewe iri hohoterwa.

Imitwe yitwaje intwaro, niy o ishinjwa gukora aya marorerwa, yitwikiriye umutaka w’intambara zihora muri iki Gihugu.

Umwe mu bari mu buhunzi baganiriye na BBC yagize ati “Nasambanyijwe ku ngufu. Nahungiye hano nshaka amahoro, ariko naho ndongera mfatwa ku ngufu. Buri gihe iyo mbitekereje numva nta gaciro mfite. Ngendana agahinda, nta cyizere ngifitiye abantu. Rero naje hano gusaba abaganga ubufasha.”

Uyu mubyeyi avuga ko ubwo yafatwaga ku ngufu bwa mbere banasize bamukomerekeje, kuko bamujombye icyuma mu buryo bukomeye kandi bakamutera inda.

Umuryango w’Abaganga batagira Umupaka uvuga ko 98% by’abakorewe iri hohoterwa, ari abagore n’abakobwa.

Uyu muryango uravuga ko kuva watangira gukorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu 2023, ari bwo bwa mbere yabaruye umubare munini cyane w’abantu bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five + 14 =

Previous Post

Kigeze kugaragara muri Tanzania: Iby’ingenzi wamenya ku cyorezo Marburg kimaze guhitana Abaturarwanda 8

Next Post

Hatanzwe umucyo ku byavugwaga ko byavuye mu biganiro bya Congo n’u Rwanda i Luanda

Related Posts

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

by radiotv10
29/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yatangaje ko ingabo z’igihugu ziteguye kwihutira gusubiza mu buryo bukomeye igitero icyo ari cyo cyose...

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

Yagaragaje impamvu muzi y’ibibazo byazonze DRC ihabanye n’ihora ivugwa n’ubutegetsi Umunyapolitiki Matata Ponyo Mapon wabaye mu nzego zo hejuru muri...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

by radiotv10
29/01/2026
0

Matata Ponyo Mapon, a politician who held top positions in the Democratic Republic of Congo (DRC), including Prime Minister, said,...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

by radiotv10
29/01/2026
0

The Local Authorities of the North Kivu, appointed by the AFC/M23 coalition, provided assistance to people that were affected by...

IZIHERUKA

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire
MU RWANDA

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

by radiotv10
29/01/2026
0

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

29/01/2026
Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

29/01/2026
AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Icyatumye ibiganiro by’u Rwanda na Congo byimurirwa indi tariki

Hatanzwe umucyo ku byavugwaga ko byavuye mu biganiro bya Congo n’u Rwanda i Luanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.