Tuesday, September 10, 2024

Congo n’u Rwanda bagarutse ku meza y’ibiganiro ku nshuro ya gatatu mu kwezi kumwe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Intumwa za Guverinoma y’u Rwanda n’iz’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zongeye guhurira i Luanda muri Angola mu biganiro bibaye ku nshuro ya gatatu mu gihe cy’ibyumweru bitatu.

Ibi biganiro biri guhuza Guverinoma y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ni ibyo ku rwego rw’Abaminisitiri, aho byitabiriwe n’intumwa ziyobowe na ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’Ibihugu byombi.

Nk’uko tubikesha Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Angola, mu butumwa yatangaje mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri, iyi Minisiteri yavuze ko “yakiriye mu masaha y’ikigoroba kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Kanama i Luanda, inama ya gatatu yo ku rwego rw’Abaminisitiri ku bibazo by’umutekano n’amahoro biri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”

Ni ibiganiro biri kuyobora na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, Téte António; mu gihe Guverinoma y’u Rwanda ihagarariwe n’intumwa ziyobowe na Minisitiri Olivier Nduhungirehe, ndetse na Thérèse Kayikwamba Wagner uyoboye intumwa zihagarariye Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda, na yo yagize icyo ivuga kuri ibi biganiro bya gatatu byo ku rwego rw’Abaminisitiri, aho yavuze ko ku munsi wa mbere w’iyi nama, habayeho ibiganiro ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri.

Ibi biganiro bibaye ibya gatatu byo ku rwego rw’Abaminisitiri mu nzira zo gushaka umuti w’ibibazo biri mu burasirazuba bwa Congo, bije bikurikira ibiherutse guhuza abahagarariye inzego z’iperereza z’Ibihugu byombi (Rwanda na DRC) na bo bahuriye i Luanda muri Angola.

Aba bahagarariye inzego z’iperereza, bari bahuye mu nama yabaye tariki 07 n’iya 08 Kanama 2024, nyuma y’uko indi nama yo ku rwego rw’Abaminisitiri yo yari yabaye tariki 30 Nyakanga 2025.

Iyi nama yo ku rwego rw’Abaminisitiri yari yafatiwemo ibyemezo, birimo icyasabaga impande zihanganye mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo guhagarika imirwano, aho iki cyemezo cyagombaga gutangira kubahirizwa tariki 04 Kanama 2024.

Ibi biganiro byayobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, Téte António

Ambasaderi Olivier Nduhungirehe ayoboye intumwa z’u Rwanda
Intumwa za DRC ziyobowe na Minisitiri Thérèse Kayikwamba Wagner

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts