Thursday, September 12, 2024

Hashyinzwe hanze ukuri ku byavugishije benshi byagaragaye kuri The Ben n’umukobwa w’ikimero

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umukobwa wagaragaye mu mashusho ari kwifotozanya n’umuhanzi The Ben, bigakurikirwa n’impaka nyinshi kubera ibyagaragaye kuri uyu muhanzi n’umufana we, yatanze umucyo ku byatumye aya mashusho agarukwaho cyane.

Ni amashusho yagiye hanze mu mpera z’icyumweru gishize yafashwe ubwo umuhanzi The Ben yakoreraga igitaramo mu mujyi wa Musanze, ari na ho yahuriye n’uyu mukobwa witwa Emelyne.

Ayo mashusho agaragaza The Ben n’uyu mukobwa bari kwifotozanya, ariko uyu muhanzi asa nk’umukorakora ku myambaro yari yambaye, aho bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, bagiye babinenga, ndetse bamwe bakavuga ko uyu muhanzi yari ari gukabakaba umwambaro w’imbere w’uyu mukobwa.

Uyu mukobwa witwa Emelyne na we usanzwe azwi mu ruganda rw’imyidagaduro aho afite ikiganiro atambutsa ku rubuga nkoranyambaga rwa YouTube ndetse akaba ari n’umukinnyi wa filimi, yatanze umucyo kuri ibi byatumye abantu bavuga byinshi kuri aya mashusho.

Mu kiganiro yagiranye na YouTube Channel yitwa Isimbi TV, Emelyne yavuze ko asanzwe ari umufana ukomeye wa The Ben kandi ko akunze kujya ahantu henshi yagiye gukorera ibitaramo.

Ati “Nta nubwo ari i Musanze honyine twagiye, n’i Burundi twari turiyo, Uganda twari turiyo, n’i Musanze twari turiyo, ndamufana, ni we muhanzi wo mu Rwanda nkunda kurusha abandi bose.”

Emelyne asaba abantu kutibaza byinshi ku byo babonye muri ariya mashusho, kuko asanzwe ari inshuti ikomeye ya The Ben ndetse ko ubucuti bwabo bwageze ku rwego rw’ubuvandimwe, ku buryo asigaye amufata nka musaza we.

Avuga ko ubwo hafatwaga ariya mashusho, yari agiye kwifotozanya na The Ben kimwe n’abandi bafana bose, yabisanzuyeho nk’uko bisanzwe.

Ati “Mu gihe twari turi kwitegura tugiye kwifotoza, aramfata ankozeho ahita yumva ikintu kibyimbye, ahita ambwira ati ‘utambwira ko wambaye bya bintu by’abapfumu?’ nyine nari nambaye ishanga [akantu abakobwa bakenyera mu nda] akozeho yumva ikintu kibyimbye, noneho abantu bari kuvuga ngo nahise mureba nabi, ibiki n’ibiki…nahise mubwira nti ‘ba uretse gato babanze badufotore.”

Emelyne avuga ko abantu badakwiye kubyitiranya ngo bavuge ko The Ben yakururaga umwenda w’imbere we, ahubwo ko ari ako kantu yari yambaye mu nda yakoragaho kuko yari kukibazaho, kandi ko yabikoze kuko basanzwe bamenyeranye.

Ifoto ya The Ben na Emelyne yavugishihe benshi
Emelyne yabitanzeho umucyo

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts

Welcome Back!

Login to your account below

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Add New Playlist