Tuesday, September 10, 2024

Abijanditse mu butekamutwe bwijujutirwa na benshi mu Rwanda akabo kashobotse

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere (RURA) rwashyize hanze amabwiriza yo gukumira no kurwanya ubujura bukorwa hifashishijwe ikoranabuhanga rya Telefone, arimo ko Sim Card izajya igaragara ko ibukoreshwamo izajya ikurwa ku murongo ndetse n’izindi zose zihuriye irangamuntu zibaruyeho.

Hamaze iminsi humvikana abatekamutwe bahamagara abantu bababwira ko batsindiye amafaranga kandi ko kugira ngo bayabone bagomba kubabwira ijambo ry’ibanga rya Mobile Money yabo, ndetse n’abohereza abantu ubutumwa bababwira ngo “ya mafaranga uyohereze kuri iyi nimero…”

Bamwe mu badashishoje bohererezwa ubu butumwa kimwe n’abahamagarwa n’abo batekamutwe, babiba amafaranga yabo, ntibabone n’aho babariza.

Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere (RURA) rwashyize hanze amabwiriza ruvuga ko agamije “gukumira no kurwanya ubujura n’ibindi byaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, by’umwihariko ibikorerwa kuri telefone.”

Muri aya mabwiriza, RURA ivuga ko “Serivisi zo kwibaruzaho simukadi cyangwa gukora “SIM swap” zizajya zitangirwa gusa mu nyubako zagenwe n’ibigo by’itumanaho; ahandi nko ku mihanda, kuri za kiyosike no mu ngo ntibyemewe.”

Amabwiriza ya RURA akomeza agira ati “Simukadi izajya igaragara mu bikora by’ubujura, cyangwa mu bindi byaha, izajya ivanwa ku murongo, hamwe n’izindi simukadi zose zibaruye ku ndangamuntu ya nyirayo.”

RURA kandi yaboneyeho kwibutsa ko abakozi bose b’ibigo by’itumanaho cyangwa ababihagarariye bazwi nka Agent, bazajya bagaragarwaho ibikorwa by’ubujura cyangwa bindi byaha bikorerwa kuri telefone, bazajya babihanirwa.

RURA ikomeza inagira inama abantu kwirinda kuba batiza simukadi zibabaruyeho “mu rwego rwo kwirinda ko ishobora gukoreshwa mu bikorwa by’ubujura, cyangwa ibindi byaha bikorwa hifashishijwe simukadi”

Igakomeza igira iti “Gushishoza mu gihe muhamagawe cyangwa mwakiriye ubutumwa bubasaba amafaranga ndetse n’ubundi bushukanyi bwiyitirira ibigo byitumanaho n’izindi nzego zitandukanye.”

Nanone kandi abantu basabwe kujya bagenzura simukadi zibabaruyeho cyangwa no kuziyandukuzaho bakoresheje uburyo bwagenwe.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts