Thursday, September 12, 2024

Menya ibyo abahagarariye iperereza ry’u Rwanda n’irya Congo baganiriyeho n’ibyo bemeje

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu biganiro by’iminsi ibiri byahuje abahagarariye inzego z’iperereza hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bagarutse ku ngingo zinyuranye zirimo gusenya burundu umutwe wa FDLR.

Iyi nama yahuje impuguke mu iperereza hagati y’ibi Bihugu byombi, yatangiye hirya y’ejo hashize ku wa Gatatu tariki 07 isozwa kuri uyu wa Kane tariki 08 Kanama 2024, aho yaberaga i Luanda muri Angola.

Iyi nama yigagara ku kibazo cy’umutekano kiri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yafunguwe n’ijambo rya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, Ambasaderi Téte António.

Téte António yagarutse ku kamaro ko kuba izi nzego z’iperereza zahuye mu rwego rwo gushyira mu bikorwa icyemezo cyo kurandura umutwe wa FDLR uhungabanya umutekano w’u Rwanda, ndetse no kwambura intwaro indi mitwe iri mu burasirazuba bwa DRC.

Iyi nama yaje ikurikira iya kabiri y’Abaminisitiri yabaye tariki 30 Nyakanga 2024 na yo yabereye i Luanda, aho yari yemerejwemo ko impande zihanganye mu burasirazuba bwa DRC zigomba guhagarika imirwano kuva tariki 04 Kanama 2024.

Mu ijambo rye ubwo yatangizaga inama y’abakuriye Iperereza, Minisitiri Téte António yashimiye impande zombi kuba zikomeje kugaragaza ubushake mu gushaka umuti wazana amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa DRC.

Izi nzobere mu iperereza z’Ibihugu byombi (u Rwanda na DRC) zahawe inshingano zo gukurikirana no gushyira mu bikorwa imyanzuro yafatiwe mu nama yahuje ba Minisitiri, by’umwihariko gusenya burundu umutwe wa FDLR no kwambura intwaro imitwe yitwaje intwaro iri mu makimbirane.

Iyi nama yabaye mu gihe icyemezo cyo guhagarika imirwano cyarenzweho, aho bishinjwa umutwe wa M23 uherutse gufata umujyi wa Ishasha uri ku mupaka uhuza DRC na Uganda.

Intego nyamkuru yo guhura kw’aba bahagarariye iperereza ry’Ibihugu byombi, ni ukurandura umutwe wa FDLR nk’uko byemejwe n’umuhuza ari we Angola ubona ko ari yo ntambwe ya mbere yo gushaka umuti.

Izi mpuguke zasabwe ko kugeza tariki 15 Kanama 2024 ubwo hazaba indi nama yo ku rwego rw’Abaminisitiri, zazaba zaragaragaje uko ibi byemezo byashyirwa mu bikorwa.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts

Welcome Back!

Login to your account below

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Add New Playlist