Thursday, September 12, 2024

Congo: Ibihano biremereye byasabiwe abagabye igitero ku rugo rw’uwabaye Perezida

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ubushinjacyaha muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwasabiye igihano cy’urupfu n’ibindi bihano biremereye abagize agatsiko ‘Forces du Progrès’ n’abandi bakurikiranyweho ibyaha bihungabanya umudendezo, barimo abaherutse kugaba igitero ku rugo rwa Joseph Kabila wigeze kuba Perezida w’iki Gihugu.

Uretse aba bashinjwa kugaba igitero kwa Kabila, baregwa hamwe n’abandi bitambitse ishyirwa mu bikorwa icyemezo cyo kwirukana abari bigabije inyubako ya Kamul Inter.

Mu gutanga umwanzuro wabwo mu iburanisha ryabaye kuri uyu wa Kane tariki 08 Kanama 2024, Ubushinjacyaha bwasabiye ibihano binyuranye birimo icy’urupfu abagize aka gatsiko k’aba bijanditse mu bikorwa by’urugomo.

Mu bihano byasabwe n’Ubushinjacyaha kandi, harimo igifungo cy’imyaka itantu kubera icyaha cyo gufunga abantu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, icy’imyaka 10 kubera gukoresha abana mu bikorwa bigize ibyaha.

Naho igihano cy’urupfu bakaba bagisabiwe n’Ubushinjacyaha kubera icyaha cyo kugambirira kwica, ndetse n’ikindi gihano cy’igifungo cy’imyaka 20 kubera ubujura buciye icyuho n’urugomo.

Abantu 65 ni bo baregwa muri uru rubanza rw’ibikorwa by’urugomo, ibyo kwigomeka ndetse no kugaba igitero ku rugo rwa Joseph Kabila wabaye Perezida wa DRC, aho bagomba kugira icyo bavuga kuri ibi bihano basabiwe n’Ubushinjacyaha.

Iri tsinda rizwi nka Force du progrès rishinjwa uruhurirane rw’ibi byaha, ni abishyize hamwe bafitanye isano n’umutwe wa Politiki wa UDPS uri ku butegetsi muri DRC.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts

Welcome Back!

Login to your account below

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Add New Playlist