Thursday, September 12, 2024

Umuhanzi uri mu bakunzwe mu Rwanda yagaragaje urukundo akunda imbwa (AMAFOTO)

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben uri mu bafite abakunzi benshi muri muzika nyarwanda, yagaragaje ko ari umwe mu bakunda imbwa, aho yaciye amarenga ko yaciririye iyo korora.

Yabigaragaje mu mafoto yashyize ku mbuga nkoranyambaga, ze, aho yagaragaje afite imbwa nto, ubundi ashyiraho ubutumwa agira ati “Muzigirere urukundo.”

Muri ubu butumwa n’amafoto, The Ben kandi yabaye nk’ushimira ikigo Dog Haus gisanzwe gicuruza aya matungo, kikanayitaho, kikanayatoza, aho yavuze ati “muri aba mbere.”

Iri tungo ry’imbwa, rikunze kugaragazwa na bamwe ko barikunda, barimo n’ibyamamare Nyarwanda nka Meddy usanzwe atuye muri Leta Zunze Ubumwe za America, na we wakunze kugaragaza ko akunda imbwa.

Abantu bakomeye ku isi kandi, barimo abanyapolitiki, nk’Abakuru b’Ibihugu, barimo na Perezida Paul Kagame na we mu mpera za 2021 ubwo yifurizaga Abanyarwanda iminsi mikuru myiza isoza umwaka n’itangira uwa 2022, yakoresheje ifoto ari gukina n’imbwa ze.

Abandi bakomeye bazwiho kuba bakunda imbwa, barimo Barack Obama wayoye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, ndetse na Joe Biden uyobora iki Gihugu ubu.

The Ben yagaragaje urukundo akunda imbwa

Perezida Kagame na we muri 2021 yagaragaje ko akunda iri tungo
Na Barack Obama yakunze kugaragaza ko akunda imbwa
N’inshuti ye Biden wanamubereye Visi Perezida
Umuhanzi Meddy na we akunda iri tungo

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts

Welcome Back!

Login to your account below

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Add New Playlist