Thursday, September 12, 2024

Ukomeye muri M23 yageneye ubutumwa Congo nyuma y’uko we na bagenzi be bakatiwe urwo gupfa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Corneille Nangaa ukuriye ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC) ririmo n’umutwe wa M23, yahaye urw’amenyo ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma y’uko we n’abandi 25 barimo abakomeye muri M23 bakatiwe urwo gupfa, avuga ko ari ikimenyetso cy’ubutegetsi bwa Congo bubona ko buri mu marembera.

Iki cyemezo cyafashwe n’Urukiko rwa Gisirikare rw’i Kinshasa, rwahamije abantu 26 ibyaha birimo ubugambanyi no kurema umutwe urwanya ubutegetsi.

Batanu muri aba 26 baburanishijwe bafunze, ari bo Eric Nkuba Malembe, Nangaa Baseyane, Safari Bishori Luc, Nkangya Nyamacho na Nicaise Samafu Makinu, bakaba baraburanye bahakana ibyaha baregwaga.

Abandi ni Corneille Nangaa ukuriye AFC, Bertrand Bisimwa wungirije Nangaa, Gen Sultani Makenga ukuriye abarwanyi ba M23, Col Willy Ngoma, umuvugizi wa gisirikare wa M23, Lawrence Kanyuka, umuvugizi wa AFC, Bernard Maheshe Byamungu wungirije Gen Makenga, Jean Marie Vianney Kazarama wigeze kuba umuvugizi wa M23, Yvette Nazinda Lubanda umugore wa Corneille Nangaa, Henri Maggie wahoze mu ishyaka PPRD akajya muri AFC, Jean-Jacques Mamba wahoze ari umudepite wagiye muri AFC muri uyu mwaka n’abandi, baburanishijwe badahari ndetse urukiko rubakatira igihano cy’urupfu.

Urukiko rwa Gisirikare kandi rwatangaje ko umutungo wose wa Corneille Nangaa n’umugore we Yvette Lubanda ufatiriwe.

Abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, Corneille Nangaa yavuze ko uYU mwanzuro w’urukiko ugaragaza ikimenyetso cy’ubwoba bw’ubutegetsi bwa Kinshasa bubona ko buri ku iherezo ryabwo.

Corneille Nangaa wavuze ko ahubwo ibi bihano by’urupfu bireba ababitanze bitareba ababikatiwe, yashimangiye ko nyuma yo kwibohora, abaciye uru rubanza ngo bazisanga bagomba gusaba imbabazi.

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts

Welcome Back!

Login to your account below

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Add New Playlist