Thursday, September 12, 2024

Imyigaragambyo yo mu Bwongereza ikwiye gusiga somo ki?-Umusesenguzi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umusesenguzi mu bya politiki mpuzamahanga, avuga ko imyigaragarambyo imaze iminsi mu Bwongereza, igaragaza ko ihame rya Demokarasi Ibihugu by’i Burayi bivuga ko byakatajeho, na byo harimo ibibazo, bityo ko imiyoborere y’Ibihugu byo kuri uyu Mugabane ikwiye kwikebuka.

Mu Bwongereza, imyigaragambyo y’abashyigikiye abimukira ikomeje kwitabirwa n’abatari bacye hirya no hino muri iki Gihugu cyo ku Mugabane w’u Burayi.

Abigaragambya bafite ibyapa biriho amagambo aha ikaze abimukira n’abasaba ubuhungiro, yabereye mu mijyi irimo Liverpol, Birmingham, Oxford n’ahandi nyuma y’uko hari habanje indi myigaragambyo yanaranzwemo ibikorwa by’urugomo.

Iyabanje y’abadashyigikiye abimukira, abayitabiriye basabaga Guverinoma y’Igihugu cyabo kwirukana abimukira n’abasaba ubuhungiiro muri iki Gihugu ahubwo ngo ibyo Leta ibatangaho bigafasha Abongereza barimo n’abatagira aho kuba birirwa mu mihanda.

Iyi myigaragambyo yasembuwe n’urupfu rw’abana batatu bishwe batewe icyuma n’umwana w’Umunyarwanda, nyuma hakajya hanze ibihuha byavugaga ko byakozwe n’umusilamu wagiye mu Bwongereza asaba ubuhungiro, icyakora ayo makuru yaje kunyomozwa n’inzego z’umutekano aho mu bwongereza.

Bamwe mu bimukira, babwiye ibinyamakuru bya BBC na Aljazeera ko kubona ababashyigikiye ndetse bemera kujya mu mihanda ari inkunga ikomeye, kuko bari bamaze iminsi barihebye babona ko ntawubari inyuma.

Kuva ku wa Gatatu w’iki cyumweru, hiriwe ubwoba ko ahacumbikiwe abimukira hari kwibasirwa n’abigaragambya, icyakora ahubwo hahise hatangira imyigaragambyo y’Abongereza bashyigikira abimukira bavuga ko bafatiye runini Igihugu cyabo ndetse ko bahawe ikaze.

Umwe yagize ati “Ndumva binteye ikimwaro, ntabwo turi kwigaragaza neza, ni imyitwarire itari iyo gushima.”

Undi yagize ati “Urabona ko ahantu henshi hakikijwe n’abantu, hashize iminsi dufite ubwoba bw’ibishobora kuba, ni yo mpamvu twumva ari ngombwa kuza hano ngo turinde abaturage bacu.”

 

Isomo ryaba irihe?

Umusesenguzi mu bya Politiki mpuzamahanga, Alexis Nizeyimana; mu kiganiro cyihariye yagiranye na RADIOTV10, yavuze ko iyi myigaragambyo yo mu Bwongereza, yagaragaje ko ihame rya Demokarasi rifashwa nk’isomo ryazamuwe n’Abanyaburayi, basa nk’abarisinze.

Yagize ati “Iyo urebye urugomo n’ibindi byaha biri gukorwa mu Bwongereza bikwereka urwego Ibihugu by’i Burayi bigezeho mu rwego rwo kureengera uburenganzira.”

Alexis Nizeyimana avuga ko kandi imiyoborere y’amashyaka aba ahanganye muri ibi Bihugu, na yo akwiye kwikebuka, akareba uko yashyira hamwe mu nyungu z’abaturage.

Ati “Birasaba ko abatsinze amatora baza kwicarana n’ishyaka ry’abakonserivateri (batavuga rumwe) barebere hamwe gahunda bahuriraho ku birebana n’abimukira kugira ngo bahoshe imyigaragambyo, bitabaye ibyo urugomo ruri mu myigaragambyo rwacamo Igihugu kabiri.”

Inzego z’umutekano mu Bwongereza, zikomeje kugerageza gukoma imbere abigaragambya, zibabuza gukora ibikorwa by’urugomo, ndetse kugeza ubu hakaba hamaze gutabwa muri yombi abagera muri 400.

Denyse MBABAZI MPAMBARA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts

Welcome Back!

Login to your account below

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Add New Playlist