Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Congo: Tshisekedi yatanze itegeko nyuma y’impanuka ikanganye yabereye mu Kivu

radiotv10by radiotv10
04/10/2024
in AMAHANGA
0
Congo: Tshisekedi yatanze itegeko nyuma y’impanuka ikanganye yabereye mu Kivu
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi yategetse Minisitiri ushinzwe ubwikorezi, ko hakorwa iperereza ryihuse ryo kumenya intandaro y’impanuka y’ubwato bwarimo ababarirwa muri 300 bwarohamye mu Kiyaga cya Kivu hafi y’icyambu cya Kituku i Goma, ndetse no kwirinda ko byazongera kuba.

Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa Kane tariki 03 Ukwakira 2024, yabaye ubwo ubwato bwarimo abantu benshi ndetse n’ibicuruzwa bwari bugeze hafi y’icyambu cya Kituku i Goma mu Ntara ya Kivu ya Ruguru.

Imibare y’agateganyo yashyizwe hanze, igaragaza ko hamaze kurohorwa imirambo 23, ndetse abantu 58 bakaba babashije gutabarwa bakiri bazima, ubu bari kwitabwaho mu Bitaro byo mu gace iyi mpanuka yabereyemo, mu gihe abandi benshi bakomeje kuburirwa irengero.

Perezida Tshisekedi yasabye Minisitiri w’Intebe Wungirije akaba na Minisitiri w’Ubwikorezi, Jean Pierre Bemba ko hahita hakorwa iperereza kuri iyi mpanuka.

Itangazo ry’Ubuyobozi Bukuru bushinzwe Itumanaho mu Biro by’Umukuru w’Igihugu muri Congo, rivuga ko “iperereza ryatangiye ku buyobozi bwa Minisitiri w’Intebe Wungirije akaba na Minisitiri w’Ubwikorezi kugira ngo hamenyekane icyateye iyi mpanuka ibababaje ndetse hanafatwa ingamba zikarishe nyuma y’iri rohama kugira ngo bitazongera ukundi.”

Uretse abantu 58 barokowe bakuwe mu mazi bakiri bazima, ndetse n’imiramb0 23 yarohowe, amakuru avuga ko abantu benshi mu bari muri ubu bwato bataraboneka, ndetse ko nta cyizere cyo kubabona ari bazima.

Amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Kane, agaragaza ubu bwato burohama, aho byagaragara ko bwari bwaremerewe n’ibyo bwari bwikoreye, bikaba bikekwa ko bwari bwarengeje ingano y’ibyo bwemerewe gutwara.

Inzego zirimo igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) kimwe n’ingabo za SADC, bari mu bikorwa byo gushakisha abantu barohamye.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

10 − 4 =

Previous Post

Amavubi U20 yahagurukanye morale i Kigali yerecyeza muri Tanzania muri CECAFA (AMAFOTO)

Next Post

Uko byifashe nyuma y’ifungwa ry’Ibitaro bya Nyarugenge n’ibirambuye ku cyabiteye

Related Posts

Niger irashyira mu majwi Ibihugu birimo icy’i Burayi ku gitero cyagabwe ku kigo cy’Igisirikare

Niger irashyira mu majwi Ibihugu birimo icy’i Burayi ku gitero cyagabwe ku kigo cy’Igisirikare

by radiotv10
30/01/2026
0

Guverinoma ya Niger iyobowe n’igisirikare yatangaje ko ibihugu birimo u Bufaransa, Benin na Côte d’Ivoire bishinjwa kugira uruhare mu gutera...

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

by radiotv10
29/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yatangaje ko ingabo z’igihugu ziteguye kwihutira gusubiza mu buryo bukomeye igitero icyo ari cyo cyose...

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

Yagaragaje impamvu muzi y’ibibazo byazonze DRC ihabanye n’ihora ivugwa n’ubutegetsi Umunyapolitiki Matata Ponyo Mapon wabaye mu nzego zo hejuru muri...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

by radiotv10
29/01/2026
0

Matata Ponyo Mapon, a politician who held top positions in the Democratic Republic of Congo (DRC), including Prime Minister, said,...

IZIHERUKA

Niger irashyira mu majwi Ibihugu birimo icy’i Burayi ku gitero cyagabwe ku kigo cy’Igisirikare
AMAHANGA

Niger irashyira mu majwi Ibihugu birimo icy’i Burayi ku gitero cyagabwe ku kigo cy’Igisirikare

by radiotv10
30/01/2026
0

Why the fear of failure is increasing among Kigali’s Youth more than ever

Why the fear of failure is increasing among Kigali’s Youth more than ever

30/01/2026
Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

30/01/2026
MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Uko byifashe nyuma y’ifungwa ry’Ibitaro bya Nyarugenge n’ibirambuye ku cyabiteye

Uko byifashe nyuma y’ifungwa ry’Ibitaro bya Nyarugenge n'ibirambuye ku cyabiteye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Niger irashyira mu majwi Ibihugu birimo icy’i Burayi ku gitero cyagabwe ku kigo cy’Igisirikare

Why the fear of failure is increasing among Kigali’s Youth more than ever

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.