• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Congo: Tshisekedi yatanze itegeko nyuma y’impanuka ikanganye yabereye mu Kivu

radiotv10by radiotv10
04/10/2024
in AMAHANGA
0
Congo: Tshisekedi yatanze itegeko nyuma y’impanuka ikanganye yabereye mu Kivu
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi yategetse Minisitiri ushinzwe ubwikorezi, ko hakorwa iperereza ryihuse ryo kumenya intandaro y’impanuka y’ubwato bwarimo ababarirwa muri 300 bwarohamye mu Kiyaga cya Kivu hafi y’icyambu cya Kituku i Goma, ndetse no kwirinda ko byazongera kuba.

Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa Kane tariki 03 Ukwakira 2024, yabaye ubwo ubwato bwarimo abantu benshi ndetse n’ibicuruzwa bwari bugeze hafi y’icyambu cya Kituku i Goma mu Ntara ya Kivu ya Ruguru.

Imibare y’agateganyo yashyizwe hanze, igaragaza ko hamaze kurohorwa imirambo 23, ndetse abantu 58 bakaba babashije gutabarwa bakiri bazima, ubu bari kwitabwaho mu Bitaro byo mu gace iyi mpanuka yabereyemo, mu gihe abandi benshi bakomeje kuburirwa irengero.

Perezida Tshisekedi yasabye Minisitiri w’Intebe Wungirije akaba na Minisitiri w’Ubwikorezi, Jean Pierre Bemba ko hahita hakorwa iperereza kuri iyi mpanuka.

Itangazo ry’Ubuyobozi Bukuru bushinzwe Itumanaho mu Biro by’Umukuru w’Igihugu muri Congo, rivuga ko “iperereza ryatangiye ku buyobozi bwa Minisitiri w’Intebe Wungirije akaba na Minisitiri w’Ubwikorezi kugira ngo hamenyekane icyateye iyi mpanuka ibababaje ndetse hanafatwa ingamba zikarishe nyuma y’iri rohama kugira ngo bitazongera ukundi.”

Uretse abantu 58 barokowe bakuwe mu mazi bakiri bazima, ndetse n’imiramb0 23 yarohowe, amakuru avuga ko abantu benshi mu bari muri ubu bwato bataraboneka, ndetse ko nta cyizere cyo kubabona ari bazima.

Amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Kane, agaragaza ubu bwato burohama, aho byagaragara ko bwari bwaremerewe n’ibyo bwari bwikoreye, bikaba bikekwa ko bwari bwarengeje ingano y’ibyo bwemerewe gutwara.

Inzego zirimo igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) kimwe n’ingabo za SADC, bari mu bikorwa byo gushakisha abantu barohamye.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 + 7 =

Previous Post

Amavubi U20 yahagurukanye morale i Kigali yerecyeza muri Tanzania muri CECAFA (AMAFOTO)

Next Post

Uko byifashe nyuma y’ifungwa ry’Ibitaro bya Nyarugenge n’ibirambuye ku cyabiteye

Related Posts

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

by radiotv10
02/06/2026
0

Ikibumbano cy’umukinnyi w’umupira w'amaguru, Lionel Messi cyari mu Buhindi, cyasenywe gikurwaho nyuma yuko abaturage bagize ikikango ko gishobora kuzahanuka kuko...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Next Post
Uko byifashe nyuma y’ifungwa ry’Ibitaro bya Nyarugenge n’ibirambuye ku cyabiteye

Uko byifashe nyuma y’ifungwa ry’Ibitaro bya Nyarugenge n'ibirambuye ku cyabiteye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.