Congo yafashe ikindi cyemezo kigaragaza ubushake bwo guca ukubiri n’u Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yasabye Ambasaderi mushya wagenwe guhagararira iki Gihugu mu Rwanda, kuba aretse gutanga impapuro zimwemerera gutangira izi nshingano, ndetse inahamagaza ushinzwe ibikorwa muri Ambasade yayo mu Rwanda.

Itangazo ryashyizwe hanze na Guverinoma ya Congo Kinshasa kuri uyu wa Mbere tariki 31 Ukwakira 2022, yibukije ko inama y’ikirenga ishinzwe umutekano yateranye ku ya 29 Ukwakira 2022 iyobowe na Perezida Felix Tshisekedi, yasabye ko Ambasaderi w’u Rwanda muri iki Gihugu ahabwa amasaha 48 akaba yavuye muri iki Gihugu.

Izindi Nkuru

Iri tangazo ryavugaga ko Minisitiri w’Intebe Wungirijwe akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amhanga, Christophe Lutundula Apala kuri uyu wa Mbere yari yibukije Ambasaderi w’u Rwanda ko agomba kubahiriza kiriya Cyemezo kimwirukana ndetse ko kigomba kubahirizwa bitarenze ku wa Gatatu tariki 02 Ugushyingo 2022.

Gusa kuri uyu wa Mbere tariki 31 Ukwakira 2022, Ambasaderi w’u Rwanda muri Congo, Vincent Karega, we yavuye i Kinshasa ndetse akaba yanagaragaje ifoto yafashe ari kumwe n’abakozi bo muri Ambasade mbere yo kuva muri Congo.

Muri iri tangazo rya Christophe Lutundula, yaboneyeho gusaba Ambasaderi mushya washyizweho guhagararira Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Rwanda, kuba aretse gushyikiriza ubuyobozi bw’u Rwanda impapuro zemwerera gukora izi nshingano kugeza igihe azahabwa andi mabwiriza.

Guverinoma ya Congo Kinshasa kandi yaboneye gutumiza ushinzwe ibikorwa (Charge d’Affaires) muri Ambasade y’iki Gihugu mu Rwanda, Alice Kimpembe Bamba.

Igitotsi kiri mu mubano w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyafashe indi sura mu cyumweru gishize ubwo Congo Kinshasa yirukanaga uhagarariye u Rwanda muri iki Gihugu.

Nyuma y’amasaha 24 Congo ifashe iki cyemezo cyababaje u Rwanda, Perezida wa Congo, Felix Tshisekedi yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, António Tete waje amuzaniye ubutumwa yahawe na Perezida João Lourenço usanzwe ari umuhuza hagati y’u Rwanda na Congo.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere kandi, António Tete yanakiriwe na Perezida Paul Kagame, na we amushyikiriza ubutumwa bwa João Lourenço.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru