Rusizi: Uwacumbikiwe ahahoze ari Ibiro by’Akagari hahishuwe ubuzima bugoye abamo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuturage wacumbikiwe mu nzu yahoze ari Ibiro by’Akagari ka Kamurera mu Murenge wa Kamembe mu Karere ka Rusizi, agaragaza ubuzima bugoye abanyemo n’abana be batandatu, aho batunzwe n’ibiryo bisigazwa muri resitora.

Uyu muturage witwa Musanabera Gaudence usanzwe afite abana batandatu barimo ufite amezi umunani, yabwiye RADIOTV10 umugabo we yamutanye aba bana none imibereho ikaba ikomeje kumubana ihurizo.

Izindi Nkuru

Avuga ko muri iyi mibereho y’ingume, kubona ikimutunga n’urubyaro rwe, bigoye kuko bazindukana isorore muri resitora iri muri Gare ya Kamembe, bakabashyiriramo ibiryo bisigazwa n’abakiliya, akaba ari byo bararira.

Ati “Nta buzima mfite kuko kubona icyo kurya ni ingorane. Naragiye kuri resitora mbabwira ikibazo mfite, ndababwira nti ‘mwafata iyi sorori mukajya munshyiriramo ibyo basigaje ku isahani’, ibyo biryo ni byo bidutunga.”

Uyu muturage avuga ko abizi neza ko ibi biryo bishobora kubagiraho ingaruka kuko biba birimo umwanda ariko ko ari amaburakindi kuko umugabo we yanze kujya abafasha mu mibereho yabo.

Ati “Hari igihe dusangamo cure-dents, inyama baba bashunnyeho bakayisigaza bakayisubizamo kubera ko biba byasigajwe n’abantu tutazi.”

Uyu mubyeyi avuga ko na we atazi amaherezo y’ubuzima bwe n’abana be kuko atanizeye ko iyi resitora izakomeza kumuha ubu bufasha kuko yatangiye kubona ibimenyetso by’uko badashaka gukomeza kumuha ibi biryo.

Ati “Ndi kwibaza nibatabimpa uko bizagenda n’uko nzabaho kuko wenda byajyaga binamfasha nimugoroba.”

INKURU MU MASHUSHO

Bamwe mu baturanyi b’uyu mubyeyi na bo bashengurwa n’iyi mibereho igoye arimo n’abana be yo gutungwa n’ibiryo byasigajwe n’abakiliya muri resitora.

Umwe yagize ati “Ejo yarayizanye [isorori] ndi kumureba gutya, nshaka kuyimusaba ngo mbimene ariko ndavuga nti naba muhemukiye. None se wowe ibintu barya bagashyiramo cure-dents…”

Aba baturage bavuga ko uyu mubyeyi yahabwa ubufasha bwo kugira icyo yakora kimutunga we n’abana be kuko afite imbaraga zo gukora.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamembe, Iyakaremye Jean Pierre, yamenyesheje RADIOTV10 icyo agiye gukora kuri iki kibazo.

Mu butumwa bugufi yandikiye umunyamakuru, Iyakaremye yagize ati “Ndaza kumusura kugira ngo menye neza ikibazo afite, dushake icyo kumufasha.”

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Rusizi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Dukuzumuremyi Anne Marie, yabwiye RADIOTV10 ko ikibazo cy’uyu muturage atari akizi ariko ko agiye kugikurikirana ku buryo n’ubwo bufasha asabirwa, yabuhabwa mu gihe ubuyobozi bwasanga abukwiye.

Batungwa n’ibiryo biba byasigajwe n’abakiliya muri resitora

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru