Ikipe y’igihugu ya Argentina iyobowe na Lionel Messi yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’ibihugu byo ku mugabane wa Amerika y’amajyepfo (Copa America 2021) nyuma yo gutsinda Colombia penaliti 3-2 nyuma y’uko barangije iminota 120 banganya igitego 1-1.
Lionel Messi, Leandro Daniel Paredes na Lautaro Martinez nibo binjije penaliti za Argentina mu gihe Rodrigo de Paul bitamuhiriye ngo ayinjize ku ruhande rwa Argentina.
Ku ruhande rwa Colombia, Juan Cuadrado na Miguel Borja nibo babashije kuzinjiza mu gihe Davinson Sanchez, Yerry Mina na Edwin Cardona bazihushije.
Lionel Messi yishimira ko yinjije penaliti imuganisha ku mukino wa nyuma wa Copa America
Ni umukino amakipe yombi yakinnye abizi neza ko iyitsinda isanga Brazil ku mukino wa nyuma uzakinwa mu rucyerera rwo ku Cyumweru tariki 11 Nyakanga 2021.
Igitego cya Argentina cyatsinzwe na Lautaro Martinez nicyo cyafunguye amazamu ku munota wa karindwi (7’) nyuma yo kubyaza umusaruro umupira yahawe na Lionel Messi.
Igitego cyo kwishyura cyari icya kabiri mu mukino, cyatsinzwe na Luis Diaz ku munota wa 61 nyuma yo kuyobora neza umupira yahawe na Edwin Cardona.
Argentina yakinaga uburyo bwa 4-3-3 yari ifite Emiliano Martinez (23) mu izamu, Nahuel Molina 26, Nicolas Otamendi 19, German Pezzella 6, Nicolas Tagliafico 3 bakina mu bwugarizi.
Hagati mu kibuga bari bafitemo; Rodrigo de Paul 7, Guido Rodriguez 18 na Giovani Lo Celso 20. Abakina bagana imbere (Forwards) bari bayobowe na Lionel Messi (10) nka kapiteni, Lautaro Martinez 22 na Nicolas Gonzalez 15.
Argentina bishimira kugera ku mukino wa nyuma aho bazahurira na Brazil bahora bahanganye
Ku ruhande rwa Colombia bari bakoresheje uburyo bwa 4-4-2 bituma David Ospina (1) ajya mu izamu, mu bwugarizi bafite William Tesillo 6, Davinson Sanchez 23, Yerry Mina 13, Daniel Munoz 16.
Hagati mu kibuga bari bafite Luis Diaz 14, Gustavo Cuellar 8, Wilmar Barrios 5, Juan Cuadrado 11 mu gihe abashaka ibitego bari Rafael Santos Borre 18 na Duvan Zapata 7.
Ku mukino wa nyuma, Neymar Junior Santos azaba ahanganye na Lionel Messi babanye muri FC Barcelona mu cyiciro cya mbere muri Espagne.
Lionel Messi agomba kwisobanura na Neymar Junior Santos bashaka igikombe