Ikipe y’igihugu y’u Butaliyani yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’u Burayi (EURO 2020) nyuma yo gutsinda Espagne penaliti 4-2 nyuma y’uko iminota 120 y’umukino yari yarangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1.
Penaliti ya nyuma yajyanye Abataliyani ku mukino wa nyuma yatewe na Jorginho bityo birangira Espagne yari ifite umupira wo gutambaza urugendo rwayo rurangiriye aha.
Abataliyani bazahura n’ikipe izava hagati ya Denmark na England mu mukino bafitanye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 7 Nyakanga 2021 guhera saa tatu z’umugoroba (21h00’).
Jorginho yishimira penaliti ya nyuma yatanze itike rw’Abataliyani
Muri uyu mukino w’isibaniro ry’ibigugu mu mupira w’u Burayi, watangiye Abataliyani bareba mu izamu ku munota wa 60’ biciye mu gitego cya Federico Chiesa mu gihe igitego cyo kwishyura cya Espagne cyatsinzwe na Alvaro Morata ku munota wa 80’ abyaje umusaruro umupira yahawe na Daniel Olmo.
Umukino wari uhengamiye cyane kuri Espagne kuko yanasoje iminota 120 iri hejuru mu bijyanye no kwiharira umupira kuko yari ifite 65% mu gihe Italy bari bageze kuri 35%.
Mu gutera penaliti, Abataliyani baterewe na Manuel Locatelli arayihusha biba amahire kuko na Daniel Olmo wa Espagne nawe yaje ahita yamurura inyoni.
Abakinnyi b’u Butaliyani bishimira kugera ku mukino wa nyuma wa EURO 2020
Federico Chiesa yabaye umukinnyi w’umukino
Ku ruhande rw’Abataliyani kandi, Andrea Belotti, Leonardo Bonucci, Federico Bemadeschi na Jorginho bazinjije neza.
Ku ruhande rwa Espagne, Gerard Moreno, Thiago Alcantara baziteye neza birangira Alvaro Morata abuze uko abigenza arayihusha.
MU buryo bw’imkinire wabonaga ko Espagne iri hejuru mu guhana cyane umupira hagati mu kibuga ari nabyo byaje gutuma Abataliyani bagira umunaniro hakiri kare cyane ku bakinnyi bakina hagati barimo Marco Verratti wasimbuwe ku munota wa 73 hakajyamo Matteo Pessina mu gihe ku munota wa 85 kandi nibwo Nico Barella yahaye umwanya Manuel Locatelli.
Umukino w’Abataliyani (Ubururu) na Espagne (umweru) wari ukomeye
Alvaroo Morata ubwo yishimiraga igitego cyo kwishyura
Ukundi gusimbuza kwakoze na Roberto Manchini umutoza mukuru w’u Butaliyani n’uko Ciro Immobile yasimbuwe na Domenico Berardi (61’), Emerson asimburwa na Rafael Toloi (73’), Lorenzo Insigne yasimbuwe na Andrea Belotti (85) mu gihe Federico Chiesa watsinze igitego yasimbuwe ku munota wa 107 agaragaza ko ananiwe hajyamo Federico Bemardeschi.
Federico Chiesa yishimira igitego cyafunguye umukino
Luis Enrique umutoza mukuru wa Espagne yatangiye gusimbuza ku munota wa 61’ akuramo Ferran Torres hajyamo Alvaro Morata, Mikel Oyarzabal asimburwa na Gerard Moreno (70’), Koke asimburwa na Rodri (70’), Cesar Azpilicueta aha umwanya Marcos Llorente (85’), Sergio Busquets yasimbuwe na Thiago Alcantara (106’) mu gihe Eric Garcia yahaye umwanya Pau Torres.