Tuesday, November 11, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Ruhango: Abo mu murenge wa Mbuye babuze amazi meza bashoka ibiziba

radiotv10by radiotv10
06/07/2021
in Uncategorized
0
Ruhango: Abo mu murenge wa Mbuye babuze amazi meza bashoka ibiziba
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu batuye mu murenge wa Mbuye wo mu karere ka Muhanga babwiye RadioTV10 ko kubera kubura amazi meza bajya bavoma ibiziba.

Abaturage bo muri uyu murenge bemeye kuganira na RadioTV10 bahamya ko bakoresha amazi mabi kubera ko nta bundi buryo bafite butuma babona amazi meza.

Mukama Celestin yagize ati” Amazi yacu dore yarapfuye, nko ku mureko kugira ngo injerekani yuzure hari igihe umuntu amara nk’amasaha abiri, hari n’abazinduka bakavoma ibi biziba kandi amajerekani arahari nawe urabibona.”

Image

Abo mu murenge wa Mbuye babuze amazi meza bashoka ibiziba

Nshimiyimana we avuga ko hari n’ubwo ayo bita meza yo kunywa bavoma ku mureko abana baba bayaneyemo kuko aturuka mu bihuru.

Aba baturage bavuga ibi bimaze igihe bakifuza ko bafashwa  amariba yabo akongera gukorwa.

Kuri iki kibazo Umuyobozi w’akarere ka Ruhango Habarurema Valens yabwiye RadioTV10 ko ibyo bigiye guhita bikurikiranwa.

Twabajije Ntakirende Jean Marie umuyobozi wa gahunda mu munshinga “Living Water International” usanzwe utanga amavomo azwi nk’amapombero ku kibazo cyihariye cy’amapombero yo mu bice bya Kinazi, Mbuye na Ntongwe apfa akamara igihe atarakorwa adusubiza ko amariba yose yo muri Mbuye, Ntongwe na Kinazi bayahaye umushoramari uzajya ayasana ndetse hakazanabaho no kwigisha abaturage kuba bakwisanira iriba ryapfuyeho ibtagoranye cyane.

Image

Amavomero yatangiye kwangirika kuko nta mazi akibamo

Ku mapombero ahora apfa kandi, Ntakirende Jean Marie avuga ko hari n’umushinga bari gutekereza wo kuyavugurura aho kugira ngo abaturage bavome babanje gupomba amazi akajya azamurwa na Moteri hifashishijwe imirasire y’izuba ahatari amashanyarazi, aho byibuza buri Vomo risanzwe ryubatse byasaba miliyoni 5rwfs ahatari amashanyarazi, na miliyoni 3 ahari umuriro w’amashanyarazi kugira ngo ritangire rikoreshe ubwo buryo bushya.

Image

Abaturage bo mu murenge wa Mbuye muri Ruhango bari kuvoma ibiziba

Ubwo twasoza gukora iyi nkuru hari amakuru twamenye y’uko abaturage bo muri Vunga twaganiriye bataka ikibazo cy’amazi ubu bamaze kubona amazi kuko rimwe mu mapombero bahawe ryamaze gukorwa ndetse n’amazi ya Robine asanzwe Atari akiza akaba yongeye kubageraho.

Inkuru ya: SINDIHEBA Yussuf/RadioTV10 Rwanda

 

 

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × 2 =

Previous Post

Ifoto y’umuhanzikazi Ariel Wayz yateje yarondogoje benshi ku mbuga nkoranyambaga

Next Post

EURO 2020: Abataliyani bageze ku mukino wa nyuma basezereye Espagne kuri penaliti

Related Posts

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

by radiotv10
04/11/2025
0

Ikipe ya Bugesera FC yahakanye amakuru yavugaga ko igiye gukina na Al Hilal, mu gihe iyi kipe yo yari yamaze...

Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

by radiotv10
25/08/2025
0

Umuryango wa Ngarambe François Xavier wifurije isabukuru nziza y’umwaka umwe umuhungu we Ngarambe Rwego usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri...

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

by radiotv10
31/07/2025
0

Nyuma yuko bamwe mu bagize Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA, banditse basaba ko amatora y’iri Shyirahamwe asubikwa,...

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

by radiotv10
26/07/2025
0

In many African communities, turning 30 is seen as a milestone but for those who are single at that age,...

Inama idasanzwe ya Njyanama y’Akarere ka Nyanza yeguje Mayor Ntazinda

Uwari Umuyobozi w’Akarere waregwaga ubushoreke yafatiwe icyemezo gishingiye ku ibaruwa yanditswe n’umugore we

by radiotv10
09/05/2025
0

Ntazinda Erasme wahoze ari Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza uregwa Icyaha cy’ubushoreke n’icyo guta urugo, yafatiwe icyemezo cyo kurekurwa nyuma yuko...

IZIHERUKA

Hagaragajwe igipimo cy’imvura igiye kugwa mu Rwanda hanatangwa ubujyanama ku Baturawanda
MU RWANDA

Hagaragajwe igipimo cy’imvura igiye kugwa mu Rwanda hanatangwa ubujyanama ku Baturawanda

by radiotv10
11/11/2025
0

Amakuru agezweho y’uko imirwano yifashe muri Congo hagati ya AFC/M23 n’uruhande bahanganye

Amakuru agezweho y’uko imirwano yifashe muri Congo hagati ya AFC/M23 n’uruhande bahanganye

11/11/2025
Hatanzwe umucyo ku cyateye ibura ry’amashanyarazi ryageze hafi mu Rwanda hose

Hatanzwe umucyo ku cyateye ibura ry’amashanyarazi ryageze hafi mu Rwanda hose

11/11/2025
Uganda: Ibyo Museveni yavuze ku mugambi unugwanugwa byatumye bamwe bari bawurimo bisubiraho

Museveni yaburiye Abanya-Uganda bashobora gutekereza kuzigana Abanya-Tanzania bakazigaragambya mu bihe by’amatora

11/11/2025
Kenya yasobanuye ku byo yashinjwe byo kugira uruhare mu bibazo byo mu Bihugu birimo Congo

Kenya yasobanuye ku byo yashinjwe byo kugira uruhare mu bibazo byo mu Bihugu birimo Congo

11/11/2025
Hasabwe ibisobanuro ku ihagarara ry’umushinga wari gufasha Abanyarwanda kugira imyumvire ku iteganyagihe

Hasabwe ibisobanuro ku ihagarara ry’umushinga wari gufasha Abanyarwanda kugira imyumvire ku iteganyagihe

11/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
EURO 2020: Abataliyani bageze ku mukino wa nyuma basezereye Espagne kuri penaliti

EURO 2020: Abataliyani bageze ku mukino wa nyuma basezereye Espagne kuri penaliti

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hagaragajwe igipimo cy’imvura igiye kugwa mu Rwanda hanatangwa ubujyanama ku Baturawanda

Amakuru agezweho y’uko imirwano yifashe muri Congo hagati ya AFC/M23 n’uruhande bahanganye

Hatanzwe umucyo ku cyateye ibura ry’amashanyarazi ryageze hafi mu Rwanda hose

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.