Bamwe mu batuye mu murenge wa Mbuye wo mu karere ka Muhanga babwiye RadioTV10 ko kubera kubura amazi meza bajya bavoma ibiziba.
Abaturage bo muri uyu murenge bemeye kuganira na RadioTV10 bahamya ko bakoresha amazi mabi kubera ko nta bundi buryo bafite butuma babona amazi meza.
Mukama Celestin yagize ati” Amazi yacu dore yarapfuye, nko ku mureko kugira ngo injerekani yuzure hari igihe umuntu amara nk’amasaha abiri, hari n’abazinduka bakavoma ibi biziba kandi amajerekani arahari nawe urabibona.”
Abo mu murenge wa Mbuye babuze amazi meza bashoka ibiziba
Nshimiyimana we avuga ko hari n’ubwo ayo bita meza yo kunywa bavoma ku mureko abana baba bayaneyemo kuko aturuka mu bihuru.
Aba baturage bavuga ibi bimaze igihe bakifuza ko bafashwa amariba yabo akongera gukorwa.
Kuri iki kibazo Umuyobozi w’akarere ka Ruhango Habarurema Valens yabwiye RadioTV10 ko ibyo bigiye guhita bikurikiranwa.
Twabajije Ntakirende Jean Marie umuyobozi wa gahunda mu munshinga “Living Water International” usanzwe utanga amavomo azwi nk’amapombero ku kibazo cyihariye cy’amapombero yo mu bice bya Kinazi, Mbuye na Ntongwe apfa akamara igihe atarakorwa adusubiza ko amariba yose yo muri Mbuye, Ntongwe na Kinazi bayahaye umushoramari uzajya ayasana ndetse hakazanabaho no kwigisha abaturage kuba bakwisanira iriba ryapfuyeho ibtagoranye cyane.
Amavomero yatangiye kwangirika kuko nta mazi akibamo
Ku mapombero ahora apfa kandi, Ntakirende Jean Marie avuga ko hari n’umushinga bari gutekereza wo kuyavugurura aho kugira ngo abaturage bavome babanje gupomba amazi akajya azamurwa na Moteri hifashishijwe imirasire y’izuba ahatari amashanyarazi, aho byibuza buri Vomo risanzwe ryubatse byasaba miliyoni 5rwfs ahatari amashanyarazi, na miliyoni 3 ahari umuriro w’amashanyarazi kugira ngo ritangire rikoreshe ubwo buryo bushya.
Abaturage bo mu murenge wa Mbuye muri Ruhango bari kuvoma ibiziba
Ubwo twasoza gukora iyi nkuru hari amakuru twamenye y’uko abaturage bo muri Vunga twaganiriye bataka ikibazo cy’amazi ubu bamaze kubona amazi kuko rimwe mu mapombero bahawe ryamaze gukorwa ndetse n’amazi ya Robine asanzwe Atari akiza akaba yongeye kubageraho.
Inkuru ya: SINDIHEBA Yussuf/RadioTV10 Rwanda