Jovenel Moïse wari perezida wa Haiti yiciwe iwe mu rugo n’abagizi ba nabi

Jovenel Moïse wari perezida wa Haiti yitabye Imana azize abagizi ba nabi bataramenyekana bamusanze iwe mu rugo bakamwica ndetse kuri ubu amakuru atangwa n’ibitangazamakuru mpuzamahanga birimo France 24 bikaba bihamya ko umufasha we yakomerekejwe n’amasasu.

Nk’uko Claude Joseph Minisitiri w’intebe w’umusigire ku ngoma ya Jovenel Moïse yabisobanuye, aba bagizi ba nabi bateye urugo rw’uwari perezida wa Haiti baramwica ndetse ubu umugore we, Martine Moïse akaba yajyanwe mu bitaro nyuma yo gukomeretswa n’urufaya rw’amasasu.

Jovenel Moïse yitabye Imana ku myaka 53 akaba yari perezida w’igihugu cya Haiti kuva mu 2015.

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Related Posts