Friday, January 9, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

COVID-19: Hari abashobora kuzakingirwa kugeza ku rukingo rwa 5 mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
05/08/2022
in MU RWANDA
0
COVID-19: Hari abashobora kuzakingirwa kugeza ku rukingo rwa 5 mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko ibigo bikora inkingo biri gukora ubushakashatsi bushobora kuzatanga urukingo rwazatuma imibiri y’abantu ibasha kugira ubudahangarwa ku bwoko bwose bwa virusi ya COVID-19 ku buryo hari abashobora kuzakingirwa kugeza kuri doze ya 5 mu Rwanda.

Kuri uyu wa Kane tariki 04 Kanama 2022, Minisiteri y’Ubuzima, yatangaje ko kuva tariki 08 Kanama 2022 mu Rwanda hazatangira igikorwa cyo gutanga doze ya kabiri ishimangira y’urukingo rwa COVID-19.

Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima rivuga ko iyi doze ya kabiri y’ishimangira izaba itangirwa kuri site zose z’ikingira aho izatangira yibanda ku bakuze bari hejuru y’imyaka 60 ndetse n’abandi bafite intege nke z’umubiri.

Ni doze izaba ari iya kane ku bakingiwe ubwoko bw’inkingo zabanje guterwa ari ebyiri mu gihe ku batewe ubwoko bw’urukingo rwabanje guterwa ari doze imwe, izaba ari iya gatatu.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe Ubuvuzi bw’Ibanze, Dr. MPUNGA Tharcisse avuga ko abakingiwe inkingo ziri gutabwa, hari igihe bamara ubudahangarwa bwabo bukagabanuka ndetse ko ari yo mpamvu ubwo hatangiraga gutangwa doze ya mbere ishimangira byahereye ku bari bamaze amezi ane bahawe izindi doze zose.

Avuga ko ubushakashatsi bwagaragaje ko abahabwa iyi doze ishimangira bizamura ubudahangarwa bw’imibiri yabo kuri virusi ya COVID igenda yihinduranya ku buryo haba hakenewe doze ikangura ubwo budahangarwa mu gihe runaka.

Ati “Abafashe doze ishimangira ubu barengeje amezi ane kuzamura nanone babonye urukingo, bivuze ko ubudahangarwa bwabo bugenda bugabanuka ariko uko bigenda bigabanuka kubera ko virusi ya Omicron yari ihari ari yo igihari, bigaragara ko abantu bakuze ari bo bafite intege nke bashobora kuzahazwa n’iyi virusi ari bo cyane cyane dushaka guha urukingo rwa kabiri rushimangira.”  

Bisa nk’ibyumvikana ko abantu bashobora kuzakomezwa kugenda bahabwa doze ishimangira mu gihe bazagenda bamara igihe runaka ku buryo hazatangwa na doze ya gatanu ndetse n’iya gatandatu.

Dr Mpunga Tharcisse avuga ko imiterere y’inkingo ziri gutangwa ubu ari uku byagombye kuzagenda kuko ubwoko bw’inkingo butangwa ubu bwakozwe hashingiwe ku turemangingo tw’ubwoko bwa virusi yagaragaye bwa mbere mu Bushinwa mu gihe igenda yihindagura.

Ati “Ariko ubushakashatsi buri gukorwa muri ibi bigo bikora izi nkingo, dufite icyizere ko mu minsi iri imbere, mu mezi macye cyane hazasohoka urukingo rushya ruzaba rukomatanya izi virusi zagiye zivuka, tukaba dufite icyizere ko ruzatanga amahirwe yo kuba abantu bakingirwa igihe kirekire batagumye gufata urukingo rwa buri mezi ane.”

Mu gihe uru rukingo rwaboneka mu mezi macye ari imbere nkuko byemejwe na Minisiteri y’Ubuzima, abagiye guhabwa doze ya kabiri ishimangira [ya kane kuva batangira gukingirwa], bazakingirwa doze ya gatanu ikaba ari yo bazamarana igihe kirekire.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 + two =

Previous Post

U Rwanda rwagaragaje ikihishe inyuma ya raporo nshya ya UN ishinja RDF gufasha M23

Next Post

Rubavu: Yapfiriye mu icumbi nyuma kuraranamo n’uwahoze ari umugore we

Related Posts

Inkuru mbi yatashye mu miryango y’abagabo babiri baguwe gitumo nyuma yo kwiba amatungo

Inkuru mbi yatashye mu miryango y’abagabo babiri baguwe gitumo nyuma yo kwiba amatungo

by radiotv10
09/01/2026
0

Ubushyamirane bwabaye hagati y’abakekwaho kwiba ihene, n’abari bazibwe mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza, bwaguyemo babiri bakekwagaho kuba...

Easy foods that help your brain stay healthy and active

Easy foods that help your brain stay healthy and active

by radiotv10
09/01/2026
0

Your brain helps you think, remember, learn, and stay focused every day. Scientists agree that what you eat has a...

RPF-Inkotanyi approves a new organizational structure

RPF-Inkotanyi approves a new organizational structure

by radiotv10
08/01/2026
0

The Secretariat General of the FPR-Inkotanyi party has approved the establishment of a new advisory body composed of senior and...

FPR-Inkotanyi yemeje urwego rushya rw’Umuryango

FPR-Inkotanyi yemeje urwego rushya rw’Umuryango

by radiotv10
08/01/2026
0

Ubunyamabanga Bukuru bw’Umuryango FPR-Inkotanyi bwemeje ishyirwaho rw’Urwego rushya rw’inararibonye rushinzwe ubujyanama mu Banyamuryango. Ishyirwaho ry’uru rwego, rikubiye mu myanzuro y’Inama...

AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa

Hasobanuwe uko byagenze ngo haraswe uwakekwagaho ubwicanyi no kuba umujura ruharwa muri Kirehe

by radiotv10
08/01/2026
0

Umusore wakekwagaho ubwicanyi n’ubujura yakoreraga mu bice bitandukanye mu Karere ka Kirehe wari uherutse kwica umumotari akanamwiba moto, yishwe arashwe...

IZIHERUKA

Inkuru mbi yatashye mu miryango y’abagabo babiri baguwe gitumo nyuma yo kwiba amatungo
MU RWANDA

Inkuru mbi yatashye mu miryango y’abagabo babiri baguwe gitumo nyuma yo kwiba amatungo

by radiotv10
09/01/2026
0

Ubutumwa Maj.Gen.Nyakarundi yahaye abakinnyi ba APR mbere yo guhura na Rayon

Ubutumwa Maj.Gen.Nyakarundi yahaye abakinnyi ba APR mbere yo guhura na Rayon

09/01/2026
Easy foods that help your brain stay healthy and active

Easy foods that help your brain stay healthy and active

09/01/2026
Umuhanzi n’umunyamakurukazi bazwi mu Rwanda bamaze igihe bakundana basezeranye mu mategeko

Umuhanzi n’umunyamakurukazi bazwi mu Rwanda bamaze igihe bakundana basezeranye mu mategeko

08/01/2026
Umufana w’Ikipe ya Congo wabaye ikimenyabose mu Gikombe cya Afurika byarangiye ari amarira

Ibyo umukinnyi wa Algeria yakoreye imbere y’umufana utazibagirana wa Congo byatumye habaho gusaba imbabazi

08/01/2026
AFC/M23 yashyinguye mu cyubahiro abasivile bishwe urw’agashinyaguro n’ibitero by’indege i Masisi

AFC/M23 yashyinguye mu cyubahiro abasivile bishwe urw’agashinyaguro n’ibitero by’indege i Masisi

08/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Rubavu: Hari umuyobozi umaze icyumweru batazi aho aherereye, Meya yagize icyo abivugaho

Rubavu: Yapfiriye mu icumbi nyuma kuraranamo n’uwahoze ari umugore we

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Inkuru mbi yatashye mu miryango y’abagabo babiri baguwe gitumo nyuma yo kwiba amatungo

Ubutumwa Maj.Gen.Nyakarundi yahaye abakinnyi ba APR mbere yo guhura na Rayon

Easy foods that help your brain stay healthy and active

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.