Umuhanzi Icyishaka David uzwi nka Davis D uherutse kugaragara mu cyumba kirimo udukingirizo tugaragara nk’utwakoreshejwe, yamaze gushyira hanze ishoramari rigaragaza ko biriya yari yabikoze nk’integuza yaryo.
Uyu muhanzi uri mu bagezweho muri iyi minsi, yashyize hanze udukingirizo twitwa ‘D Protection’ turiho n’ifoto ye.
Uyu muhanzi winjiye mu bashoramari, yavuze ko yashyize hanze utu dukingirizo ari mu buryo bw’ishoramari ariko nanone ashaka gutanga umusanzu we mu rugamba rwo kurwanya Virusi itera SIDA.
Yagize ati “Ndashaka gushishikariza urubyiruko kwikingira. Kugira ngo babyumve neza nabakoreye agakingirizo kanjye, ku buryo abenshi bakunda Davis D n’ibihangano byanjye bagakoresha ndetse banishimira ko bari gukoresha agakingirizo k’umuhanzi wabo bakunda.”
Uyu muhanzi uzwiho gushyira hanze ibihangano byumvikanamo amagambo y’inzongamubiri, yavuze ko muri iki gihe Virusi itera SIDA yugarije urubyiruko bityo ko yumva ntacyamubuza kugira uruhare mu kuyirwanya.
Ati “Nk’umuhanzi kandi w’urubyiruko nifuje gutanga umusanzu wanjye ku rubyiruko benshi badukurikirana, icyo nagiraga ngo mbashishikarize ni ukwirinda SIDA cyane ko ari cyo kibazo cyugarije urubyiruko cyane.”
Uyu muhanzi avuga ko utu dukingirizo tutarajya hanze ngo dutangire kugurwa n’abifuza kudukoresha, ariko ko mu gihe cya vuba tuba twatangiye gusohoka.
Mu cyumweru gishize hari hagiye hanze amafoto agaragaza uyu muhanzi ari mu cyumba cyagaragaraga ko ari mu macumbi, yakuyemo umwambaro wo hejuru, imbere ye hari udukingirizo twakoreshejwe.
Bamwe baketse ko ari umukobwa bari bamaze kugira uko bigenza wamutamaje akamushyira hanze, gusa umwe mu banyamakuru ba RADIOTV10 bamaze kumenyera iby’imyidagaduro mu Rwanda, yari yavuze ko ibi byaba biri mu murongo w’ibizwi nko gutwika.
Iyi mvugo yiswe gutwika ku bahanzi, ni uburyo bakoresha buba butavugwaho rumwe, ariko bagamije gukomeza kuguma mu mitwe y’abantu bitewe n’imishinga mishya baba bafite nk’ibihangano baba bagira ngo bizakurikiranwe cyane.
RADIOTV10