Davis Kasirye wakinnye muri Rayon Sports yasinye amasezerano y’umwaka umwe muri KCCA FC y’iwabo muri Uganda avuye muri UPDF FC.
Davis w’imyaka 26 wanabaye muri Rayon Sports akaba rutahizamu wanakoze agahigo ko kwinjiza ibitego bitatu mu izamu rya APR FC (hat-trick), kuri ubu nta kipe yari afite nyuma yo gusoza amasezerano muri UPDF FC, ikipe yagezemo aviye muri Vipers SC atagiriyemo ibihe byiza.
Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa interineti rwa KCCA FC, Davis Kasirye yasinye amasezerano y’umwaka umwe ariko hakaba harimo ingingo ivuga ko ushobora kongerwaho undi umwe bitewe n’uburyo yaba ahagaze mu kibuga.
Davis Kasirye yakiriwe muri KCCA FC
Kasirye yakiniye Vipers SC, DC Motema Pembe (DRC), Zesco United (Zambia), Rayon Sports (Rwanda) na URA FC, akaba ayabaye umukinnyi wa 11 KCCA FC yinjije mushya nyuma ya Brian Majwega, Brian Kayanja, Geofrey Wasswa, Emmanuel Wasswa, Usama Arafati, Yassar Mugerwa, Innocent Wafula Esimu, Rogers Mato, Derrick Ochan na Benjamin Ochan.
Davis Kasirye akiri muri Rayon Sports