Monday, September 9, 2024

Inkomoko yo kubyibuha no kunanuka hashingiwe ku mirire

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ni ubwo abatari bacye batekereza ko umuntu wariye neza arangwa n’umubyibuho, Abahanga mu by’imirire bavuga ko kurya neza bitapimishwa ijisho gusa kuko umuntu ashobora kubyibuha biturutse no ku kurya nabi.

Igenzura riheruka  ryakozwe ku rwego rw’ubuzima bw’abaturage mu Rwanda mu 2015 (DHS)rigaragaza ko abantu 7.7% mu Rwanda hose bari bafite umubyibuho ukabije aho Umujyi wa Kigali wari imbere na 9.9%,  ugakurikirwa n’Intara y’Amajyaruguru ifite 9.7%. Ibyo bigafatwa nka bimwe mu biterwa n’imirire mibi, cyane cyane kubura ibikungahaye ku byubaka, ibirinda indwara n’ibitera imbaraga umubiri.

Mu kiganiro gito Radiotv10 yagiranye na Uzamukunda Berthilde, Rukundo Eric na Mukantwari Solange bo biyumvisha ko umuntu wariye neza ari uwabyibushye ni mu gihe uwariye nabi kuri bo aba ananutse nta mucyo afite ku mubiri.

”Erega umuntu wariye neza arangwa no kubyibuha uba ubona ameze neza nyine ari igisore, kuburyo uba ubona atari wamuntu unanutse udafite urutege, naho wamuntu ufite imiriire mibi nuwawundi uba usanga ananutse asa nabi ,nyine muri macye aba yiranga”

Abahanga mu by’imirire bo bavuga ko iyo myumvire atari yo kuko rimwe na rimwe umuntu ashobora kubyibuha cyangwa se akaba afite umucyo nyamara ari mu mirire mibi, uyu ni Mucumbitsi Alexis Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imirire, Isuku n’Isukura muri NECDP arabisobanura yifashishije imibare n’ibipimo fatizo kumuntu ufite imirire myiza.

“Kurya neza ntabwo bipimishwa ijisho , cyangwa ngo bigaragazwe n’umubyibuho ,abenshi hari ubwo babyitiranya ugasanga umuntu afite n’ubundi burwayi cyangwa se arya ibinyamafufu byinshi n’ibisukari yabyibuha ukagira ngo ni imirire myiza, ubundi ubunini bw’umuntu buba bugomba kugendana n’uburebure bwe hifashishijwe ibipimo byibya Body mass index , ibi bipimo bifatirwa klwa muganga cyangwa ku bajyanama b’ubuzima,”

Icyegeranyo ku kurwanya inzara n’imirire mibi muri Afurika cya 2016 (The Hunger and Nutrition Commitment Index Africa- HANCI-Africa), cyashingiraga ku ngingo 22 zigaragaza uruhare rwa Leta zisaga 45 mu kurwanya inzara n’imirire mibi binyuze muri politiki zitandukanye bishyiraho mu guhangana nacyo, cyashyize u Rwanda ku mwanya wa karindwi mu bihugu bihagaze neza.

Yanditswe na Olivier TUYISENGE/RadioTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts