Kamonyi: Abaturage barasaba kwegerezwa ibikorwaremezo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Hari abatuye mu karere ka kamonyi, umurenge wa Rugarika, basaba ubuyobozi bw’akarere ko aharimo gushyirwa site yo guturamo  hakwiye no gushyirwa ibikorwaremezo bihagije birimo amazi umuriro nibindi kugirango ujya kuhatura azahature ntambogamizi ahura nazo. ;ubuyobozi bw’aka karere  buvugako burimo gukora ibishoboka byose ngo ibyo bikorwaremezo bihagere vuba.

Aba baturage batuye mukagari ka sheri mumurenge wa rugarika mukarere ka kamonyi baravuga ko aho batuye kuba harimo gushyirwa site zo guturaho ari ibizamura agaciro kubutaka bwabo ,ibi ngo babihera kukuba mbere icyibanza cyaragurwaga  hagati ya miliyoni nigice kugera kuri ebyiri none ubu ngo ibiciro byikubye kabiri aho  ubu harimo gutunganywa ibibanza byo kubaka, abahatuye  bavuga ko hakwiye no gushyirwa umwe ati “Dukwiye guhabwa  ibikorwaremezo bihagije birimo amazi ,umuriro n’imihanda kuko iyo uguze ikibanza unishyura ibihumbi 250 byo kuhashyira byo bikorwa  none ubu amazi dufite ni mekeya kuko twahatuye mbere turi bakeya ,ubu rero uko abantu biyongera niko amazi agenda aba makeya.

Izindi Nkuru

Ukuriye abatunganya site  avuga ko  igikorwa cyo kuzihashyira ari cyiza cyizatuma abaturage batura neza  naho kucyibazo cyo kuba amazi ari makeya ngo barateganya ko mugihe cya vuba bazabaha amazi  Rukiza Jean Damascene ati “Igikorwa cyiza cyagutse cy’iterambere riri mu karere ka Kamonyi  kandi abaturage bose barabyishimiye rwose ,kuko ubu harimo gukatwa imihanda amazi turitegura kuyabaha ndetse n’umuriro urahari ariko dushaka ko ugera hose .ndetse mugihe cya vuba amazi araza kubageraho  kuburyo mubyumweru bike amazi azaba yabagezeho”

Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi w’agateganyo  Tuyizere Thadee   avugako site zirimo gutegurwa muri kano karere zigera kuri eshatu zizafasha abashaka kuhubaka mugutura neza ntakajagari kandi ngo abaturage  bashonje bahishiwe ikigiye gukurikira ni ukuhageza  ibikorwaremezo.

Yagize ati “Baturage bacu  bakwiye kwihangana kuko turimo gushakisha uburyo hashyirwaho ibikorwaremezo,ahaciwe amasite yo guturamo yaba iyo mihanda, amazi, umuriro n’ibindi yewe niyo mihanda igomba gutsindagirwa, ndetse hakaba hanajyamo ibikowaremezo ariko nabo bashyiramo imbaraga zabo”

Akarere ka kamonyi kavuga ko katunganyije site cumi n’eshanu, ibi bikorwa biri gukorwa mu mirenge ifatwa nk’iy’umujyi wa Kamonyi; Rugarika, Runda na Gacurabwenge ku buso bwa hegitari 4000. Mu gice cy’imirenge isigaye ifatwa nk’icyaro naho abaturage batura mu midugudu 135 yapimwe ikanatunganywa.

Inkuru ya: MURAGIJEMALIYA Juventine/RadioTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru