Ubwo hakomezaga amarushanwa ya RDF Liberation Cup ategurwa mu rwego rwo kwizihiza Umunsi wo Kwibohora, mu mikino yabereye mu Ntara y’Amajyepfo, ikipe ya Division ya 4 yatsinze Division ya I mu mikino ibiri itandukanye football na volleyball.
Mu mupira w’amaguru (Football), Umukino wabereye kuri Sitade ya Kamena ,ikipe ya Division ya 4 yatsinze Division ya I ibitego 4-1.
Mu mukino wa Volleyball, nabwo Division ya 4 naho yitwaye neza itsinda Division ya I amaseti 3 kuri 0 .Ibi byatumye ikipe ya Division ya mbere iza ku mwanya wa mbere mu itsinda B muri football , naho muri volleyball Division ya 4 iza ku mwanya wa kabiri ivuye ku wa gatatu.
Aya marushanwa abera hirya no hino mu gihugu ahari guhatana amakipe atandukanye kugirango hazabonekemo ikipe izatwara igikombe cyo Kwibohora aho biteganyijwe ko igikombe cyizatangwa ku munsi wo kwibohora.
Mu mupira w’amaguru Footaball mu itsinda B amakipe akurikirana mu buryo bukurikira.ku mwanya wa mbere haza ikipe ya Division ya 4 n’amanota 13, ku mwanya wa kabiri haza ikipe ya SOF n’amanota 10, ku mwanya wa gatatu haza DIV I n’amanota 9 mu gihe ikipe ya DID iza ku mwanya wa kane n’amanota 7, ku mwanya wa nyuma haza ikipe ya ENG COMD n’inota 1.

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10






