Dj Briane akomeje kumwenyura kubera impano y’imodoka y’akataraboneka yahawe n’umufana

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umunyarwandakazi Brianne Gateka uzwi nka Dj Briane uri mu bagezweho mu bavangamiziki, ari mu byishimo by’igisagirane kubera imodoka y’agatangaza yahawe n’umufana wihebeye ibikorwa bye.

Dj Briane umaze iminsi yigaragaza mu kuvangavanga imiziki no gutanga ibitekerezo kuri YouTube, yagaragaje ko yishimiye impano idasanzwe yahawe n’umwe mu bakunda ibikorwa bye.

Izindi Nkuru

Mu butumwa yashyize kuri Twitter buherekejwe n’ifoto ari ku modoka yakozwe na Hyndai, yo mu bwoko bwa Santa fe, yagize ati “Rimwe na rimwe ibyo dukora bitugarukira mu buryo bumwe cyangwa ubundi tuzi cyangwa tutazi…”

Yakomeje agira ati “Icyiza Kora neza wigendere izagarukira wowe cyangwa abawe…uwiteka Mana ushobora byose nzagushimira bitinde. Uzandinde kugira ubugugu, uzandinde kwikunda no kugira umururumba w’ibintu.”

Dj Briane, yatangaje ko iyi modoka yayohererejwe n’umwe mu bakunda ibikorwa bye uba muri Leta Zunze Ubumwe za America wayimugeneye nk’impano.

Yagize ati Ndamushimira cyane rwose. Nanjye nkunda abakunda ibyo nkora bose.”

Uyu Munyarwandakazi avuga ko atari ubwa mbere uyu mufana we amukoreye igikorwa nk’iki kuko n’imodoka uyu muvangamiziki yari asanzwe atunze, yari yayiguze hariho uruhare rw’uwo mufana.

Dj Briane kandi akunze kugaragara mu bikorwa byo gufasha abana batishoboye barimo abo ku muhanda.

Dj Briane ari mu byishimo

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru