Wednesday, January 14, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

DJ Dizzo uvugwaho kubeshya Abanyarwanda icya Semuhanuka yavuze ku gifungo cy’imyaka 9 yakatiwe

radiotv10by radiotv10
07/07/2022
in IMYIDAGADURO, MU RWANDA
0
DJ Dizzo uvugwaho kubeshya Abanyarwanda icya Semuhanuka yavuze ku gifungo cy’imyaka 9 yakatiwe
Share on FacebookShare on Twitter

Umuvangamiziki Derrick Mutambuka uzwi nka DJ Dizzo, wavuze ko yabwiwe ko asigaje igihe gito cyo kubaho agasaba ubufasha bwo kuza kurangiriza ubuzima bwe mu Rwanda, bwa mbere yavuze ku byo amaze iminsi avugwaho ko yabeshye agamije kubona uko agaruka mu Rwanda.

Ibi byatangajwe nyuma yuko hatahuwe ko yigeze gukatirwa igifungo cy’imyaka icyenda (9) n’Inkiko zo mu Bwongereza kubera gufata ku ngufu abagore babiri, aho bamwe bavugaga ko biriya yabitangaje kugira ngo uko agaruka mu Rwanda.

Uyu muvangamiziki yashyize hanze itangazo rigenewe Abanyamakuru, atanga ibisobanuro kuri ibi yavuzweho, yemera ko yakatiwe koko nyuma yuko inkiko zimuhamije icyaha cyo gufata ku ngufu.

Muri iri tangazo yagize ati “Ibi ni ukuri. Igihe nari mfite imyaka 16, nahuye n’ikibazo cyatumye nisanga muri Gereza i Newcastle mu Bwongereza.”

Uyu musore akomeza ahakana ko atigeze afata ku ngufu nubwo yabihamijwe, ati “Ariko urukiko rwankatiye gufungwa imyaka icyenda muri Gereza.”

Akomeza avuga ko inkiko zamuhamije ibi byaha kuko abo bagore babiri bamushinjaga iki cyaha, batangirwaga ubuhamya n’abo mu miryango yabo, kandi we akaba atari afite uburyo bwo kubona ubwunganizi bw’amategeko buhagije ahubwo ko yahawe ubufasha bw’abunganizi buhabwa abatishoboye.

Yavuze ko ibyo byose ndetse no kuba yari umwimukira akaba n’umwirabura byatumye akatirwa iriya myaka icyenda ariko ko yamaze imyaka ine akaza kurekurwa tariki 23 Ukuboza 2019 hashize imyaka ine kuko yari yaritwaye neza.

Yagarutse ku burwayi bwa Cancer, avuga ko yarekuwe baramaze kumubonamo ubu burwayi kuko babumusanzemo akiri muri gereza.

Yashimangiye ko iyi ndwara ya Cancer yari imaze gukomeza gukura ndetse ko muri muri Mata uyu mwaka wa 2022 ari bwo abaganga bamweruriye ko atazakira ndetse ko asigaje amezi atatu yo kubaho.

Abari bamaze iminsi batera amabuye uyu musore, bavuga ko yabeshye iby’uburwayi bwe ndetse bakavuga ko n’igihe yavuze ko agomba kumara ku Isi, cyarenze, bakavuga ko bishimangira icyo kinyoma cye cy’amaco y’inda yo kuva mu Bwongereza kubera ibyo yahakoze.

Yavuze ko ibyatangajwe n’abaganga hari igihe bitagenda uko babivuze 100%, ati “Igihe cyo kubaho gishobora kuba kigufi cyangwa kikaba kirekire ugereranyije n’ibyatangajwe n’abaganga.”

Muri iri tangazo, Dj Dizzo yasoje avuga ko yifuza ko igihe asigaje ku isi cyaba gito cyangwa kinini, yakimara ari mu munezero.

DJ Dizzo yasobanuye birambuye ku gihano yakatiwe mu Bwongereza

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

9 + 10 =

Previous Post

Rwanda&DRC: Icyo imyanzuro y’Abakuru b’Ibihugu ivuga kuri M23

Next Post

M23 ntikozwa ibyo yategekewe i Luanda byo kumanika amaboko no kurekura ibice yafashe

Related Posts

Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda

Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda

by radiotv10
14/01/2026
0

Umugabo w’imyaka 42 y’amavuko wo mu Murenge wa Nyagihanga mu Karere ka Gatsibo, aritegura gukora ikizamini cya Leta gisoza amashuri...

Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

by radiotv10
14/01/2026
0

Umugore wafashwe n’umugabo we aryamanye n’undi muri Lodge yo mu Mujyi wa Kigali, bivugwa ko yari yavuye iwe abwiye umugabo...

Iby’ingenzi byavugiwe mu rubanza rwa DJ Toxxyk ukurikiranyweho ibirimo kugonga Umupolisi agapfa

Iby’ingenzi byavugiwe mu rubanza rwa DJ Toxxyk ukurikiranyweho ibirimo kugonga Umupolisi agapfa

by radiotv10
14/01/2026
0

Ishimwe Arnaud De Bosch uzwi nka DJ Toxxyk uregwa ibyaha birimo ibishingiye ku kugonga umupolisi agahita yitaba Imana, yaburanye ku...

Inkuru iryoshye y’ubutembere bw’Abambasaderi babiri b’u Rwanda i Burayi baherutse kugira

Inkuru iryoshye y’ubutembere bw’Abambasaderi babiri b’u Rwanda i Burayi baherutse kugira

by radiotv10
14/01/2026
0

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye yavuze ko we na mugenzi we uhagarariye u Rwanda mu Bufaransa, baherutse gutembera...

Umuhanzi Nyarwanda wavuzweho urukundo na Miss w’u Rwanda yaciye impaka agaragaza umukunzi w’ukuri

Umuhanzi Nyarwanda wavuzweho urukundo na Miss w’u Rwanda yaciye impaka agaragaza umukunzi w’ukuri

by radiotv10
14/01/2026
0

Umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Prosper Nkomezi, yambitse impeta umukunzi we Nkurunziza Retina, amusaba kuzamubera umugore, na we...

IZIHERUKA

Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda
IMIBEREHO MYIZA

Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda

by radiotv10
14/01/2026
0

Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

14/01/2026
Iby’ingenzi byavugiwe mu rubanza rwa DJ Toxxyk ukurikiranyweho ibirimo kugonga Umupolisi agapfa

Iby’ingenzi byavugiwe mu rubanza rwa DJ Toxxyk ukurikiranyweho ibirimo kugonga Umupolisi agapfa

14/01/2026
Inkuru iryoshye y’ubutembere bw’Abambasaderi babiri b’u Rwanda i Burayi baherutse kugira

Inkuru iryoshye y’ubutembere bw’Abambasaderi babiri b’u Rwanda i Burayi baherutse kugira

14/01/2026
APR yihanganishije Rayon ku byago yagize byashenguye Aba-Rayon benshi

APR yihanganishije Rayon ku byago yagize byashenguye Aba-Rayon benshi

14/01/2026
Madamu wa Perezida w’u Burundi yageneye umugabo we ubutumwa bw’urukundo

Madamu wa Perezida w’u Burundi yageneye umugabo we ubutumwa bw’urukundo

14/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
DRC: M23 yafashe utundi duce dushobora kuyifungurira amarembo yo gufata Rutshuru yose

M23 ntikozwa ibyo yategekewe i Luanda byo kumanika amaboko no kurekura ibice yafashe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda

Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

Iby’ingenzi byavugiwe mu rubanza rwa DJ Toxxyk ukurikiranyweho ibirimo kugonga Umupolisi agapfa

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.