Dosiye ya Ousmane Sonko yo kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Senegal yanzwe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga rya Senegal, rwanze Dosiye ya Ousmane Sonko impirimbanyi itavuga rumwe n’umutegetsi muri iki gihugu, ngo kubera ko itujuje ibisabwa.

Akanama gashinzwe guhitamo dosiye y’abaziyamamaza mu matora y’Umukuru w’igihugu azaba tariki 24 Gashyantare 2024, kavuze ko hari ibiburamo by’ingenzi gusa ntihatangajwe ibyo aribyo.

Izindi Nkuru

Ousmane Sonko tariki 14 Ukuboza 2023, Urukiko rwisumbuye rwa Dakar, rwari rwatesheje agaciro icyemezo cyo gukura Ousmane Sonko ku rutonde rw’abazahatana mu matora ya Perezida wa Repubulika.

Nubwo icyo cyemezo cy’Urukiko rwisumbuye rwa Dakar, cyasubije Sonko ku rutonde rw’abazahatana ku mwanya wa Perezida wa Repubulika mu 2024, ariko ntabwo cyakuyeho inzitizi zose, kuko abanyamategeko bahagarariye Leta muri urwo rubanza, bagisohoka mu cyumba Urukiko rwatangarijemo icyo cyemezo, bahise batangaza ko bagomba kukijuririra mu Rukiko rw’Ikirenga rukagitesha agaciro.

Me El Hadj Diouf, umwe mu banyamategeko bahagarariye Leta ya Senegal muri urwo rubanza, yahise atangaza ko ntacyo bimaze gutangira kwishimira ko batsinze, kuko bagombaga gusaba ko Urukiko rw’Ikirenga rutesha agaciro icyemezo cy’Urukiko rwisumbuye rwa Dakar.

Ousmane Sonko nyuma yo gukurikiranwaho ibyaha bitandukanye mu butabera, birimo n’ibyo gusambanya umugore wakoraga ‘massage’, muri Kanama 2023, yakuwe ku rutonde rw’abakandida mu matora ya Perezida wa Repubulika, nyuma y’uko hari hashize amezi abiri akatiwe gufungwa imyaka ibiri muri gereza, kuko Urukiko rwari rwamuhamije icyaha cyo gutanga ruswa ku rubyiruko.

Nyuma yaje kurekurwa anemererwa no kuba yakwiyamamariza umwanya wo kuyobora Senegal, ariko Akanama gashinzwe guhitamo dosiye y’abaziyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu kanze dosiye ye.

Sonko w’imyaka 49 ni umunyapolitiki ukunzwe n’urubyiruko cyane, akaba atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Macky Sall n’abo bakorana. Yigeze gutorerwa kuyobora Umujyi wa Ziguinchor, uherereye mu Majyepfo ya Senegal, akaba yarabaye uwa gatatu mu matora yo mu 2019.

Radiotv10Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru