Imikino ya BAL 2024 izabera mu bihugu birimo u Rwanda hamenyekanye igihe izabera

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Irushanwa rya Basketball Africa League rigiye kuba ku nshuro yaryo ya kane, rizatangira tariki ya 9 Werurwe risozwe ku wa 1 Kamena 2024, aho rizabera mu bihugu bine birimo, Afurika y’Epfo, Sénégal, Misiri n’u Rwanda ruzakira imikino ya nyuma ku nshuro ya kane yikurikiranya.

BAL 2024 izitabirwa n’amakipe 12 yo mu bihugu 12, izaba igizwe n’imikino 48 izakinirwa mu mijyi ine mu gihe cy’amezi ane ya 2024.

Izindi Nkuru

Amakipe 12 azitabira iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya kane, yagabanyijwe mu bice bitatu Kalahari Conference, Sahara Conference na Nile Conference.

Kalahari Conference yo muri Afurika y’Epfo mu mujyi wa Pretoria izakira imikino hagati y’itariki 9 Werurwe kugeza ku ya 17 Werurwe 2024, Nile Conference izabera muri Hassan Mostafa Indoor Sports Complex y’i Cairo mu Misiri, hagati y’itariki ya 19 Mata kugeza 27 Mata 2024.

Sahara Conference yo muri Dakar Arena yo muri Senegal izakinira imikino hagati y’itariki ya 4 Gicurasi kugeza 12 Gicurasi 2024.

Amakipe abiri yitwaye neza muri buri gice n’andi abiri yatsinzwe gahoro muri buri gice, azakomereza urugendo muri BK Arena mu Rwanda, akine imikino umunani ya nyuma (play-offs n’imikino ya nyuma) izaba kuva tariki ya 24 Gicurasi kugeza ku ya 1 Kamena 2024.

Perezida wa BAL, Amadou Gallo Fall, yahaye ikaze buri wese wifuza kureba iyi mikino, abishingiye ku buryo imijyi iyakira ikomeje kwakira neza iri rushanwa.

Yagize ati “Nk’uko bisanzwe tumaze kwaguka ku buryo bugaragara mu mijyi twakiriramo BAL. Ni yo mpamvu duhaye buri wese ikaze ryo kuzitabira iyi mikino mu mijyi y’icyitegererezo muri Afurika”.

Mu bice bitatu bigize BAL 2024, kimwe kizaba gifite amakipe ane.

Buri gice kizakina imikino 9 mu matsinda, buri kipe ikine n’iyindi. Amakipe umunani ya mbere ni yo azakina play-offs zizaba zigizwe n’ibice bitatu.

U Rwanda muri iyi mikino ruzahagarirwa na APR BBC yegukanye igikombe cya shampiyona umwaka ushize nyuma y’imyaka 14 itsinze REG BBC imikino ine ku busa muri kamarampaka.

Irushanwa riheruka ryakinwe n’abakinnyi baturutse mu bihugu 23 byo ku Mugabane w’Afurika, u Burayi na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Al Ahly Sporting Club yo mu Misiri ni yo yegukanye igikombe itsinze AS Douanes yo muri Sénégal amanota 80-65.

Amakipe 12 azakina BAL 2024

Al Ahly Sporting Club (Misiri)

AS Douanes (Senegal)

Petro de Luanda (Angola)

US Monastir (Tunisia)

APR (Rwanda)

Rivers Hoopers (Nigeria)

Bangui Sporting Club (Central African Republic)

FUS Rabat (Morocco)

Al Alhy Benghazi (Libya)

Cape Town Tigers (Afurika Y’Epfo)

City Oilers (Uganda)

Dynamo Basket Club (Burundi).

 

Radiotv10Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru