Wednesday, January 21, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Dosiye y’ikirego cya Miss Iradukunda Elsa yazamuwe

radiotv10by radiotv10
16/05/2022
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MU RWANDA
0
Dosiye y’ikirego cya Miss Iradukunda Elsa yazamuwe
Share on FacebookShare on Twitter

Dosiye ikubiyemo ikirego cya Miss Iradukunda Elsa ukurikiranyweho ibyaha birimo gutanga ubuhamya bw’ibinyoma, yamaze kugezwa mu Bushinjacyaha buzaregera urukiko rubifitiye ububasha.

Iradukunda Elsa wegukanye ikamba rya Miss rwanda 2017, amaze iminsi ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, aho akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’inyandiko yakoresheje isa nk’ishinjura Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid.

Uyu mukobwa ukurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha inyandiko mpimabo, aregwa hamwe na Uwitoze Nasira washyize umukono ku nyandiko yagaragaye ko yanditswe na Miss Elsa nka Noteri.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, rwamaze gukora dosiye ikubiyemo ikirego cy’aba bombi ndetse buyishyikiriza Ubushinjacyaha ku wa Gatanu w’icyumweru twaraye dusoje tariki 13 Gicurasi 2022 nk’uko tubikesha Igihe.

Ubusanzwe iyo Ubushinjacyaha bushyikirijwe Dosiye ikubiyemo ikirego, buhamagaza abakewaho icyaha, bukababaza ndetse n’abatangabuhamya bafite amakuru ashobora gukenerwa muri icyo kirego ubundi bukaregera Urikiko rubifitiye ububasha mu gihe cy’iminsi itanu.

Nanone kandi iyo Ubushinjacyaha busanze nta bimenyetso simusiga bwaheraho bujyana mu rukiko uregwa, bufata ikindi cyemezo.

Aba bombi (Iradukunda Elsa na Uwitonze Nasira) bakurikiranyweho ibyaha binyuranye birimo gutanga ubuhamya bw’ibinyoma no gukoresha inyandiko mpimbano.

Batawe muri yombi nyuma y’ifungwa rya Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid uyobora Rwanda Inspiration Backup yateguraga Miss Rwanda ukurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikekwa ko ryakorewe bamwe mu bitabiriye Miss Rwanda.

Prince Kid wanamaze kuburana ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo, bikaba biteganyijwe ko asomerwa icyemezo cy’urukiko kuri uyu wa Mbere tariki 16 Gicurasi 2022.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty + one =

Previous Post

VIDEO: Ni mu Rwanda ariko baravuga ugatakara…Umunyamakuru yagiye kureba umupira ataha ntacyo yumvise

Next Post

Ikiganiro cya mbere cya Jado Castar kuva yafungurwa: Yizeje kongera kumvikana vuba

Related Posts

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

by radiotv10
21/01/2026
0

Bamwe mu bo Murenge wa Save mu karere ka Gisagara, bavuga ko ubujura bumaze gufata intera ku buryo hari n'abajura...

Icyo Itorero rimwe mu Rwanda ritangaza ku buhanuzi bwateje impaka buvugwa mu rusengero rwaryo

Icyo Itorero rimwe mu Rwanda ritangaza ku buhanuzi bwateje impaka buvugwa mu rusengero rwaryo

by radiotv10
21/01/2026
0

Mu rusengero rw’Itorero rya ADEPR-Karambo rwo mu Murenge wa Kaniga mu Karere ka Gicumbi, haravugwa ubuhanuzi butavugwaho rumwe, burimo ubwereka...

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

by radiotv10
21/01/2026
0

Umwarimu muri Kaminuza uri mu maboko y'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, akurikiranyweho ibyaha birimo gusambanya abana b'abakobwa biga mu mashuri yisumbuye,...

Intumwa z’Ingabo z’u Rwanda zagiye gutsura umubano mu bya gisirikare n’Igihugu cyo mu majyaruguru y’Afurika

Intumwa z’Ingabo z’u Rwanda zagiye gutsura umubano mu bya gisirikare n’Igihugu cyo mu majyaruguru y’Afurika

by radiotv10
21/01/2026
0

Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda na RDF, bohereje itsinda riyobowe na Brig Gen Patrick Karuretwa, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubufatanye Mpuzamahanga mu...

Rubavu: Hari aho kubona amazi bibamo ingaruka zigera no ku kubura ubuzima

Rubavu: Hari aho kubona amazi bibamo ingaruka zigera no ku kubura ubuzima

by radiotv10
21/01/2026
0

Bamwe mu baturage bo Murenge wa Nyamwumva, mu Karere ka Rubavu bavuga ko kubona amazi meza bikiri ingorabahizi, kuko hari...

IZIHERUKA

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?
AMAHANGA

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?

by radiotv10
21/01/2026
0

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

21/01/2026
Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

21/01/2026
Icyo Itorero rimwe mu Rwanda ritangaza ku buhanuzi bwateje impaka buvugwa mu rusengero rwaryo

Icyo Itorero rimwe mu Rwanda ritangaza ku buhanuzi bwateje impaka buvugwa mu rusengero rwaryo

21/01/2026
Perezida w’inzibacyuho wa Rayon yageneye ubutumwa aba-Rayon bihebye bagakura amaso ku Gikombe

Perezida w’inzibacyuho wa Rayon yageneye ubutumwa aba-Rayon bihebye bagakura amaso ku Gikombe

21/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

21/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ikiganiro cya mbere cya Jado Castar kuva yafungurwa: Yizeje kongera kumvikana vuba

Ikiganiro cya mbere cya Jado Castar kuva yafungurwa: Yizeje kongera kumvikana vuba

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.