Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DR Congo) bugiye kongera imbaraga za gisirikare mu bice bya Fizi na Uvira mu buryo bwo guhashya imitwe yitwaje intwaro.
Mu nkuru ya Radio Okapi ikorera muri iki gihugu, Lwabanji Lwasi Ngabo, Minisitiri w’ubutegetsi bw’imbere mu gihugu n’umutekano avuga ko leta ya DR Congo igiye kugaragaza ubushake bwayo mu guhashya iyi mitwe.
Ibi akaba yabivuze ubwo yagiranaga ibiganiro na mugenzi we Bintou Keita ukuriye ingabo za MONUSCO zibungabunga amahoro muri DR Congo.
Keita akaba yavuze ko yemeranya nibyo minisitiri Lwabanji avuga akabishingira ku kuba ingabo za FARDC zikenewe muri utu duce twa Fizi na Uvira dukomeje kuberamo ibitero shuma akavuga ko izi ngabo zihasanzwe ariko ngo izihari ntizihagije hakenewe izindi mbaraga.
Bityo abiheraho yizeza itangazamakuru ko ibiganiro MOUNUSCO igiye kuganira na FARDC bizavamo ingamba nshya mu guhashya imitwe yitwaje intwaro.
Inkuru ya Vedaste Kubwimana/Radio&TV10 Rwanda
- Click to share on Twitter (Opens in new window)
- Click to share on Facebook (Opens in new window)
- Click to share on WhatsApp (Opens in new window)
- Click to share on LinkedIn (Opens in new window)
- Click to share on Telegram (Opens in new window)
- Click to print (Opens in new window)
- Click to share on Skype (Opens in new window)
- Click to email this to a friend (Opens in new window)