Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yitabiriye umuhango wo gufungura imurikagurisha mpuzabihugu bya Africa (Intra-African Trade Fair) ubera muri Africa y’Epfo aho yahagarariye Perezida Kagame Paul, akaba yakiriwe na Perezida wa kiriya Gihugu Cyril Ramaphosa.
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yagiye ahagarariye Perezida Paul Kagame mu muhango wo gufungura ku mugaragaro iri murikagurisha ubera i Durban muri Afurika y’Epfo uteganyijwe kuri uyu wa Mbere tariki 15 Ugushyingo 2021.
Iri murikagurisha mpuzabihugu bya Africa (IATF2021) rizarebera hamwe uko ubucuruzi bwo ku Isi buhagaze kugira ngo ubucuruzi bwo ku Mugabane wa Africa burusheho kuzamuka ku rwego rushimishije.
Iri murikagurisha ribera mu Kigo mpuzamahanga cya Durban, KwaZulu-Natal rizamara iminsi itandatu aho ritangira kuri uyu wa 15 kugeza 21 Ugushyingo 2021.
Ni imurikagurisha rizitabirwa n’abamurika bagera mu 1 100 bazamurika ibikorwa byabo birimo ibicuruzwa ndetse na serivisi bakora.
Iri murikagurisha kandi rizaba ririmo ba rwiyemezamirimo, abashinzwe ibigo by’imari mu Mugabane wa Africa, abahagarariye Guverinoma ndetse n’abashyiraho amategeko, rikaba zizitabirwa n’abantu 10 000 bazaza kwihera ijisho ibizaba biriho bimukirwa muri ririya murikagurisha.
Radio&TV10