Dr Sabin wigeze guhagarikwa kubera ibyo yari akurikiranyweho yagizwe Minisitiri

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Dr Sabin Nsanzimana wigeze kuba Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) akaza kuba ahagaritswe kubera ibyo yari akurikiranyweho yagombaga kubazwa, yagizwe Minisitiri w’Ubuzima.

Izi mpinduka zikubiye mu itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 28 Ugushyingo 2022.

Izindi Nkuru

Iri tangazo rivuga kandi ko Perezida Paul Kagame yashyizeho abandi bayobozi mu myanya itandukanye barimo Dr Yvan Butera wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima.

Naho Lt Col Dr Tharcisse Mpunga wari Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri, we akaba yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ubuvuzi no kwigisha ku Rwego rwa Kaminuza cya Kigali (CHUK).

Dr Sabin Nsanzimana wagizwe Minisitiri w’Ubuzima, mu kwezi k’Ukuboza 2021 yari yahagaritswe na Perezida Paul Kagame ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC).

Icyo gihe itangazo rimuhagarika ryasohotse tariki Indwi Ukuboza 2021, ryavugaga ko Dr Sabin Nsanzimana yari yabaye ahagaritswe “kubera ibyo agomba kubazwa akurikiranyweho.”

Tariki 03 Gashyantare 2022, yari yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro Bikuru bya Kaminuza bya Butare (CHUB)

Asimbuye Dr Daniel Ngamije wari umaze imyaka ibiri n’amezi icyenda ari Minisitiri w’Ubuzima dore yari yahawe izi nshingano tariki 27 Gashyantare 2020 ubwo yasimburaga Dr Diane Gashumba wavuye muri Guverinoma y’u Rwanda yeguye.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru