• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

DRC: Abashyigikiye Umunyapolitiki ufungiwe kubahuka Perezida bateguye imyigaragambyo

radiotv10by radiotv10
26/08/2022
in MU RWANDA
0
DRC: Abashyigikiye Umunyapolitiki ufungiwe kubahuka Perezida bateguye imyigaragambyo
Share on FacebookShare on Twitter

Abarwanashyaka b’umutwe wa Politiki wa Alliance pour le Changement w’Umunyapolitiki Jean-Marc Kabund umaze iminsi afunzwe, bateguye imyigaragambyo yo gusaba ko afungurwa.

Uyu munyapolitiki Jean-Marc Kabund watawe muri yombi tariki 09 Kanama 2022, yari aherutse gutangiza iri shyaka rye ndetse yemeza ko yiteguye guhangana na Perezida Felix Tshisekedi.

Hon Jean-Marc Kabund wanayoboye ishyaka rya Tshisekedi, yari yanavuze ko ubutegetsi bw’uyu Mukuru w’Igihugu cyabo, bunaniwe, aho yavuze ko buyobowe n’amabandi asahura Igihugu.

Inteko Ishinga amategeko yahise yamaganira kure ibyatangajwe n’iyi ntumwa ya rubanda ndetse ikitandukanya na byo, yari yavuze ko agomba kubiryozwa kimwe na Guverinoma ya DRC na yo yahise ivuga ko agomba kugezwa imbere y’ubutabera.

Abagize ishyaka rya Jean-Marc Kabund, bandikiye Guverineri w’Umujyi wa Kinshasa, bamumenyesha ko ku wa Mbere tariki 29 Kanama 2022, bazakora imyigaragambyo yo gusaba irekurwa ry’umuyobozi w’ishyaka ryabo.

Muri iyi baruwa yashyizweho umukono n’umukada w’iri shyaka, Monda Mongoy Espérance, igira iti “Twateguye urugendo rw’amahoro ku wa Mbere tariki 29 Kanama kugira ngo dusaba irekurwa nta mananiza ry’umuyobozi w’ishyaka ryacu ku rwego rw’Igihugu, Hon Jean-Marc Kabund a Kabund ufunzwe by’agateganyo mu buryo bunyuranyije n’Itegeko Nshinga n’andi mategeko y’Igihugu.”

Bavuze ko iyi myigaragambyo izatangira saa 10:30, aho bazahera kuri Gare centrale muri Komini ya Gombe bakerecyeza ku Biro by’Umushinjacyaha Mukuru ubundi bakajya ku Rukiko rusesa imanza.

Uyu munyapolitiki wahoze ari Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya DRC, afungiye kuri Gereza ya Makala aho urubanza rwe ruteganyijwe kuba tariki 05 Nzeri 2022.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × three =

Previous Post

Hatanzwe umucyo ku kibazo cy’uwavuze ko yambuwe umutungo n’uwo bavuga ko ari umuvandimwe wa Perezida

Next Post

Ntituzamere nk’insenene kandi hari ibidutegereje- Perezida Kagame yibukije Abanyarwanda kutazaryana

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Ntituzamere nk’insenene kandi hari ibidutegereje- Perezida Kagame yibukije Abanyarwanda kutazaryana

Ntituzamere nk’insenene kandi hari ibidutegereje- Perezida Kagame yibukije Abanyarwanda kutazaryana

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.