DRC: Abashyigikiye Umunyapolitiki ufungiwe kubahuka Perezida bateguye imyigaragambyo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abarwanashyaka b’umutwe wa Politiki wa Alliance pour le Changement w’Umunyapolitiki Jean-Marc Kabund umaze iminsi afunzwe, bateguye imyigaragambyo yo gusaba ko afungurwa.

Uyu munyapolitiki Jean-Marc Kabund watawe muri yombi tariki 09 Kanama 2022, yari aherutse gutangiza iri shyaka rye ndetse yemeza ko yiteguye guhangana na Perezida Felix Tshisekedi.

Izindi Nkuru

Hon Jean-Marc Kabund wanayoboye ishyaka rya Tshisekedi, yari yanavuze ko ubutegetsi bw’uyu Mukuru w’Igihugu cyabo, bunaniwe, aho yavuze ko buyobowe n’amabandi asahura Igihugu.

Inteko Ishinga amategeko yahise yamaganira kure ibyatangajwe n’iyi ntumwa ya rubanda ndetse ikitandukanya na byo, yari yavuze ko agomba kubiryozwa kimwe na Guverinoma ya DRC na yo yahise ivuga ko agomba kugezwa imbere y’ubutabera.

Abagize ishyaka rya Jean-Marc Kabund, bandikiye Guverineri w’Umujyi wa Kinshasa, bamumenyesha ko ku wa Mbere tariki 29 Kanama 2022, bazakora imyigaragambyo yo gusaba irekurwa ry’umuyobozi w’ishyaka ryabo.

Muri iyi baruwa yashyizweho umukono n’umukada w’iri shyaka, Monda Mongoy Espérance, igira iti “Twateguye urugendo rw’amahoro ku wa Mbere tariki 29 Kanama kugira ngo dusaba irekurwa nta mananiza ry’umuyobozi w’ishyaka ryacu ku rwego rw’Igihugu, Hon Jean-Marc Kabund a Kabund ufunzwe by’agateganyo mu buryo bunyuranyije n’Itegeko Nshinga n’andi mategeko y’Igihugu.”

Bavuze ko iyi myigaragambyo izatangira saa 10:30, aho bazahera kuri Gare centrale muri Komini ya Gombe bakerecyeza ku Biro by’Umushinjacyaha Mukuru ubundi bakajya ku Rukiko rusesa imanza.

Uyu munyapolitiki wahoze ari Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya DRC, afungiye kuri Gereza ya Makala aho urubanza rwe ruteganyijwe kuba tariki 05 Nzeri 2022.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru