• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

DRC: Abasirikare ba FARDC batangiye gukuramo akabo karenge, abagera ku 1.000 bahunze urugamba

radiotv10by radiotv10
05/07/2022
in MU RWANDA
0
DRC: Abasirikare ba FARDC batangiye gukuramo akabo karenge, abagera ku 1.000 bahunze urugamba
Share on FacebookShare on Twitter

Abasirikare b’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) bahanganye n’umutwe wa M23, baravugwaho gucika intege ndetse bamwe batangiye guhunga urugamba aho abagera mu 1 000 bahunze aho bari mu birindiro bya Kabindi na Matebe.

Ikinyamakuru Goma News 24 gitangaza ko abasirikare ba FARDC bari mu birindiro byabo bya Kabindi na Matebe, babivuyemo.

Iki kinyamakuru kigira kiti “Abasirikare barenga 1 000 bahunze bajya guca ingando i Rukoro mu bilometero bitatu uvuye i Rutshuru.”

Aba basirikare bahuze ibirindiro byabo nyuma yuko bakomeje gutahwa n’ubwoba ko i Rutshuru rushobora kongera kwambikana.

Umutwe wa M23 uhanganye na FARDC mu mirwano ikomeye, uherutse gufata agace ka Ntamugenga kari mu bilometero 40 uvuye mu Mujyi wa Goma.

Aka gace kafashwe na M23 nyuma yo gufata umujyi wa Bunagana umaze iminsi uri mu maboko y’uyu mutwe.

Mu butumwa bw’amashusho bwasohowe na M23 kuri iki Cyumweru tariki 03 Nyakanga 2022, umuvugizi w’uyu mutwe, Maj Willy Ngoma yavuze ko badateze kuva muri uyu Mujyi wa Bunagana.

Muri aya mashusho, uyu muvugizi wa M23 avuga ko FARDC idashobora kongera gukandagira muri uyu Mujyi wa Bunagana.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen + 3 =

Previous Post

Bugesera: Yafatiwe muri Gare acikanye Televiziyo yibye aho yakoraga bamusatse bamusangana n’amafaranga

Next Post

Muhire wari wahagaritswe ku Munyamabanga Mukuru wa FERWAFA yasubijwe mu nshingano

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Muhire wari wahagaritswe ku Munyamabanga Mukuru wa FERWAFA yasubijwe mu nshingano

Muhire wari wahagaritswe ku Munyamabanga Mukuru wa FERWAFA yasubijwe mu nshingano

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.