DRC: Abatamenyekanye biraye mu nka bicamo 28 bazitemye n’imihoro

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abantu bitwaje intwaro, biraye mu rwuri rw’Inka z’abaturage muri Teritwari ya Masisi mu Ntara ya Kivu ya Ruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bicamo 28 bazitemye n’imihoro.

Ubu bugizi bwa nabi bwabereye muri Gurupoma ya Buabo muri Teritwari ya Masisi muri iyi Ntara ya Kivu ya Ruguru.

Izindi Nkuru

Umwe mu bagize sosiyete sivile muri aka gace, witwa Ahadi Théogene, yavuze ko ubu bugizi bwa nabi butabaye rimwe cyangwa kabiri kuko bumaze iminsi bukorwa.

Yavuze ko ikibazo cy’umutekano mucye muri iyi Ntara ya Kivu ya Ruguru, gikomeje gufata indi ntera aho inka nyinshi z’abaturage ziri kwicwa n’abantu bitwaje intwaro bazisanga mu nzuri.

Abaturage bo muri aka gace, basaba inzego za Leta gukaza umutekano muri aka gace kuko bakomeje kubaho mu cyoba kinshi.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru