Saturday, July 5, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

DRC: Guverinoma yarakaye isaba ko abasirikare ba MONUSCO barashe abantu bahita birukanwa

radiotv10by radiotv10
01/08/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
DRC: Guverinoma yarakaye isaba ko abasirikare ba MONUSCO barashe abantu bahita birukanwa
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko abasirikare ba MONUSCO barashe urufaya rw’amasasu mu baturage ku mupaka wa Kasindi, bagahitana bamwe mu baturage, badakwiye gukomeza muri ubu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye.

Byatangajwe mu itangazo ryashyizwe hanze na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yihanganisha imiryango y’ababuriye ababo muri iki gikorwa cyabaye kuri iki Cyumweru tariki 31 Nyakanga 2022.

Guverinoma ya Congo kandi yatangaje ko ari yo yishyura ikiguzi cyo kuvura abakomerekeye muri iki gikorwa gikomeje kunengwa na benshi.

Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa Guverinoma ya DRC, Patrick Muyaya Katembwe rivuga ko batifuza ko izi ngabo zakoze iki gikorwa zikomeza kuguma mu bari mu butumwa bwa MONUSCO.

Rigira riti “Yemeje ko abasirikare bakoze iki gikorwa bataguma mu butumwa cyangwa ngo bakomeze kuba mu ngabo za MONUSCO.”

Amashusho yatangiye gushyirwa hanze ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru, agaragaza abasirikare ba MONUSCO bari mu modoka zabo binjira ku mupaka uhuza DRC na Uganda uherereye i Kasindi muri Kivu ya Ruguru, bahagera bakabanza kwamaganwa n’abaturage, ubundi na bo bakabamishamo amasasu bagatatana.

Guverinoma ya Congo yanenze iki gikorwa, ivuga ko izakomeza gukurikirana ko ubutabera butangwa kuri aba basirikare.

Ku bufatanya bwa Guverinoma na MONUSCO bahise batangira iperereza kuri iki gikorwa kugira ngo hamenyekane icyateye aba basirikare kwivugana abaturage, ubundi bakazahanishwa ibihano by’intangarugero.

Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kandi bwaboneye guhamagarira abaturage kutijandika mu bikorwa by’imyigaragambyo yo kwamagana MONUSCO byumwihariko ahabereye iki gikorwa i Kasinsi ndetse no mu Ntara yose ya Kivu ya Ruguru ndetse butangaza ko bugiye gukora ibishoboka byose kugira ngo igikorwa nka kiriya kitazongera ukundi.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, na we yatangaje ko yashenguwe n’iki gikorwa cyakozwe n’abasirikare bari mu buryo bw’uyu muryango cyahitanye ubuzima bw’abaturage.

Ni igikorwa kandi nubundi cyamaganywe n’umuhagarariye muri DRC, Bintou Keita, mu itangazo yashyize hanze kuri iki Cyumweru tariki 31 Nyakanaga

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye akaba ari na we uyoboye Umuryango wa Afurika y’Iburasira uherutse kwinjiramo DRC, na we yamaganye iki gikorwa cyakozwe n’ingabo za MONUSCO, aboneraho kwihanganisha Guverinoma ya Congo n’imiryango y’ababuze ababo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen − 5 =

Previous Post

Nyanza: Abarimu babiri bakurikiranyweho kumena ibanga ry’akazi no kuhereza ubutumwa budakenewe

Next Post

Umukambwe w’imyaka 91 yasezeranye n’umukobwa w’ikizungerezi arusha imyaka 70

Related Posts

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

by radiotv10
05/07/2025
0

President Paul Kagame said that those who were hired by the Government of the Democratic Republic of the Congo (DRC)...

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

by radiotv10
05/07/2025
0

Abanyamuryango ba za Kaperative zikorana na Pariki y’Igihugu y’Akagera mu Karere ka Kayonza, bavuga ko ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahooro cyaje...

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

by radiotv10
05/07/2025
0

Perezida Paul Kagame yavuze ko abari biyambajwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mugambi wo gutera u Rwanda,...

Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

by radiotv10
04/07/2025
0

Perezida Paul Kagame avuga ko u Rwanda rwiteguye gushyira mu bikorwa amasezerano ruherutse gusinyana na DRC i Washington DC, ariko...

Hasobanuwe impamvu y’impinduka imaze iminsi igaragara ku mpuzankano y’Ingabo z’u Rwanda

Hasobanuwe impamvu y’impinduka imaze iminsi igaragara ku mpuzankano y’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
04/07/2025
0

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda buravuga ko impinduka z’ibendera ry’Igihugu riri ku mpuzankano zazo zimaze iminsi zigaragara, zigamije gukomeza kunoza imyambaro...

IZIHERUKA

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda
MU RWANDA

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

by radiotv10
05/07/2025
0

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

05/07/2025
Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

05/07/2025
Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

04/07/2025
Mu birori bya APR hanakinwe umukino unogeye ijisho wagaragayemo Abasirikare Bakuru bari mu bashinze ikipe

Mu birori bya APR hanakinwe umukino unogeye ijisho wagaragayemo Abasirikare Bakuru bari mu bashinze ikipe

04/07/2025
Intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine yarushijeho gukaza umurego

Intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine yarushijeho gukaza umurego

04/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umukambwe w’imyaka 91 yasezeranye n’umukobwa w’ikizungerezi arusha imyaka 70

Umukambwe w’imyaka 91 yasezeranye n’umukobwa w'ikizungerezi arusha imyaka 70

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.