DRC: Havutse imirwano mishya y’imitwe ibiri ishingiye ku bwoko

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Muri Teritwari ya Kwamouth mu Ntara ya Mai-Ndombe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hadutse imirwano mishya ihanganishije imitwe ibiri ishingiye ku bwoko, ikomeje no guhitana ubuzima bwa bamwe.

Ni imirwano yabaye hagati y’umutwe wo mu bwoko bwa Yaka n’ubwoko bwa Teke, kuri uyu wa Kane tariki 18 Kanama 2022 aho nubundi imaze iminsi ishyamiranye ihurira mu bikorwa by’imvururu.

Izindi Nkuru

Iyi mirwano yaguyemo abantu barindwi, yabereye mu bice by’igiturage cya Liduma na Miboro aho izi mvururu zanasize inzu z’abaturage nyinshi zitwitswe.

Visi Perezida wa Sosiyete Sivire muri Terirwari ya Kwamouth, Martin Suta yagize ati “Nubu haracyari imiryango hagati ya Yaka na Teke mu biturage bya Miboro werecyeza mu giturage cya Liduma. Imaze kugwamo abantu barindwi bo ku ruhanda rwa Buyaka.”

Yavuze ko abo muri Yaka “bamaze iminsi bohereza amabaruwa bavuga ko benda kugaba ibitero muri ibyo bice kugira ngo babyigarurire ku butaka bwabo.”

Yavuze ko no ku wa Gatatu hari abaturage bane bakomeretse mu gace ka Liduma nubundi mu bushyamirane hagati y’iyi mitwe ishingiye ku moko.

Muri aka gace kandi hakomeje kubarwa abaturage benshi bari guhunga bava mu byabo kubera izi mvururu, aho bamwe muri bo bari guhungira muri Congo Brazzaville.

Iyi mitwe ishingiye ku moko isanzwe ifitanye amakimbirane ashingiye ku kutemeranya ku mubare w’abakomoka mu bwoko bwabo bari mu buyobozi muri Teritwari batuyemo.

Iyi mirwano ibaye mu gihe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hamaze iminsi hari indi ihanganishije FARDC n’umutwe wa M23 uharanira uburenganzi bw’Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda bakomeje gutoterezwa mu Gihugu cyabo.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru