DRC: HCR yayamanitse ivuga ko itagifite ubushobozi bwo guhaza impunzi zihari

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNCH) ryatangaje ko ritagifite ubushobozi bwo gutanga ubufasha bw’ibanze ku mpunzi ziri muri DRCongo kubera ubwiyongere bukabije bw’abakomeje kuva mu byabo.

UHNCR yatangaje ibi kuri uyu wa Kabiri tariki 02 Kanama 2022, ivuga ko kubera ubwinshi bw’abaturage bakomeje kuva mu byabo bitewe n’ibibazo by’umutekano mucye, byatumye umubare w’impunzi utumbagira.

Izindi Nkuru

Iri shami ry’Umuryango w’Abibumbye kandi rivuga ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari kimwe mu bihugu bihabwa amafaranga macye yo gukoresha mu bikorwa by’ubutabazi mu gihe ari kimwe mu Bihugu binugarijwe n’ikibazo cy’abava mu byabo benshi.

Itangazo rya UNHCR rivuga ko Itagifite uburyo bwo gutanga ubutabazi bwibanze kubera ibikorwa byabwo byiyongere rikomeza rigira riti Tariki 30 Kamena 2022 habonetse 19% byamafaranga akenewe ari yo miliyoni 225 zamadolari.

Kuva mu ntangoro z’uyu mwaka, HCR yatangaje ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yakiriye impunzi zirenga ibihumbi 500 ndetse mu Gihugu imbere hakaba habarirwa Miliyoni 5,6 z’abaturage bakuwe mu byabo bakiri imbere mu Gihugu.

Intambara zagiye zihuza Ingabo z’Igihugu ndetse n’imitwe yitwaje intwaro mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, yatumye kuva muri Mata 2022 abaturage ibihumbi 160 bava mu byabo.

Havugwa kandi ko mu Ntara ya Ituri gusa habaruwe abantu 800 bagiye baburira ubuzima bwabo mu bitero byagiye bigabwa mu baturage birimo n’ibyabaga birimo abitwaje intwaro gakondo nk’imihoro, byanatumye ababarirwa mu bihumbi 20 bava mu ngo zabo.

HCR ivuga ko abaturage 82% by’abavanywe mu byabo n’ibi bikorwa by’umutekano mucye, batabasha kubona inkunga, ibintu byanatumye bamwe ubu bari mu kaga kubera imibereho igoye barimo ndetse n’aho bari hakaba hadatekanye ku buryo igihe icyo ari cyo cyose bagabwaho ibitero b’imitwe yitwaje intwaro.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru