DRC: Inyeshyamba ziraye mu Bakristu-Gatulika bari mu masengesho zicamo 10

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Inyeshyamba zo mu mutwe wa FPIC-CODECO zahengereye nta nzego z’umutekano ziri mu gace ka Mumu-Kokonyagi muri Teritwari ya Irumu muri Ituri, zigaba igitero mu baturage zicamo abagera ku 10 bo muri Kiliziya Gatulika.

Umuyobozi wo muri aka gace, yatangaje ko abiciwe muri iki gitero ari abakristu ba Kiliziya Gatulika bari mu gikorwa cy’iyogezabutumwa muri aka gace.

Izindi Nkuru

Iki gitero cyabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 15 Mutarama rishyira kuri iki Cyumweru tariki 16 Mutarama 2022 ubwo bariya bo mu itsinda ry’abakristu Gatulika (Renouveau charismatique) bari mu gikorwa cyo kogeza ivanjili.

Ubwo aba baturage bari begeranye cyane, batunguwe no kumva urufaya rw’amasasu rw’izi nyeshyamba zishemo abantu 10 barimo abagore batandatu n’umwana umwe.

Imirambo y’aba bantu bose yahise ijyanwa imbere y’ibiro by’ubuyobozi bwo muri aka gace mu gihe abantu umunani bakomeretse bikabije bahise bajyangwa mu bitaro bikuru bya Bunia kugira ngo bavurwe.

Radio Okapi ivuga ko mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 16 Mutarama 2022, Igisirikare cyaramukiye mu gikorwa cyo guhiga izi nyeshyamba aho cyanazikurikiye ibintu byatumye urusaku rw’amasasu rwongera kumvikana muri aka gace.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru