Nyamagabe: Hari abataragenda mu modoka kuva bavuka, abana iyo bayibonye bagira ngo ni igisimba

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyamagabe biyemerera ko kuva bavuka batarakandagira mu modoka kuko ibice batuyemo bisa nk’ibyasigaye inyuma mu gihe bamwe mu bana iyo bayibonye bayikanga bagira ngo ni igisimba kigiye kubarya.

Mu myaka yo hambere bwo uwavugaga ko abaye umusore cyangwa inkumi atarabona imodoka, ntawe byatunguraga gusa ubu biragoye kubera iterambere rikomeje kugaragara mu Rwanda.

Izindi Nkuru

Gusa bamwe bo mu Karere ka Nyamagabe bavuga ko batarabona iki kinyabiziga gikomeje koroshya imigenderanire ya benshi mu Rwanda.

Nzeyimana Focas ati “Sindajya i Kigali kandi n’iyo ngiye i Nyamagabe nyura iyo mu Kibaya, nkaba ntahandi ndajya. Ntayo ndagendamo.”

Uyu muturage avuga ko kandi kuba badafite imodoka zibafasha mu ngendo, binabahombya kuko hari ababa bakeneye kujyana umusaruro wabo ku masoko ariko bakazitirwa no kubura imodoka zibafasha.

Ati “Icyifuzo ni uko mwatuvuganira natwe tukagera ku iterambere nk’iry’abandi, byaba akarusho n’imodoka ikaba yaza mu muhanda, n’umwana yayibona ntayitinye.”

Avuga ko iyo abana bo muri aka gace babonye imodoka bikanga. Ati “Barazitinya kubera kutayibona. Nta mwana wayegera kuko aba azi ko yamurya.”

Muhimpundu Clotilde avuga ko muri aka gace bafite imihanda ishobora kugendwamo n’imodoka ariko zikaba zitahagera kandi ko bibavuna.

Ati “Waba wejeje n’ibyo bijumba waba wajyana ku isoko ngo ubone ikayi y’umwana cyangwa isabune ukaba ariko nta ntege ufite zo kubigezayo, ukaba urabikenanye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Hildebrand Niyomwungeli avuga ko muri aka Karere hakiri byinshi byo gukora birimo no korohereza aba baturage mu ngendo.

Hildebrand Niyomwungeli avuga ko bazakomeza gushishikariza abashoramari gushora imari mu bwikorezi bw’abantu n’ibintu.

Ati “Nubwo wenda bitazagera kure nk’aho muvuye [ahatuye abaturage baganiriye n’Umunyamakuru] ariko bikagera ku gice kimwe kirenga aho imodoka zisanzwe zigera.”

Uyu muyobozi kandi yanavuze ko mu makuru bafite ari uko mu mpera z’uyu mwaka umuhanda Nyamagabe-Kaduha uzaba utangiye gukorwa ku buryo bizakemura burundu ikibazo cy’ubwigunge mu migenderanire n’imihahiranire cyari muri aka gace.

Nzeyimana Focas avuga ko ageze muri iyi myaka ataragenda mu modoka
Muhimpundu Clotilde avuga ko bituma batabasha kwijyanira umusaruro ku isoko

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru