DRC: M23 yafashe Umujyi wa Bunagana, abasirikare ba FARDC bakizwa n’amaguru

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umutwe wa M23 wamaze gufata Umujyi wa Bunagana muri Teritwari ya Rutshuru mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, mu gihe abasirikare ba FARDC bari bahanganye na M23 bo bamaze guta uyu mujyi bakaba bari guhungira muri Uganda.

Imirwano hagati y’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) irakomeje aho kuva mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, yari iri kubera mu marembo y’uyu Mujyi wa Bunagana.

Izindi Nkuru

Igisirikare cya Congo kuri iki Cyumweru gikomeje kuvuga ko umutwe M23 uri gufatanya n’Igisirikare cy’u Rwanda, mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje cyari cyatangaje ko cyaburijemo umugambi wo gufata uyu Mujyi wa Bunagana.

Amakuru yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 12 Kamena, aremeza ko M23 yamaze gufata uyu mujyi wa Bunagana.

Umuvugizi wa M23, Major Willy Ngoma yabwiye RADIOTV10 ko FARDC ifatanyije n’indi mitwe, bakomeje kubotsaho igitutu, babagabaho ibitero binyuranye birimo ibyo babagabyeho mu mpera z’icyumweru gishize.

Maj Willy Ngoma avuga ko uku gukomeza kubagabaho ibitero byatumye na bo bihagararaho bigatuma banafata umujyi wa Bunagana.

Ati “Nkuko mubizi saa kumi n’imwe za mu gitondo ku wa Gatandatu badusubije inyuma, ntabwo byari mu bushake bwacu bwo gufata umujyi wa Bunagana, twe twavuze kenshi ko dukeneye amahoro ariko bo ntibashaka amahoro, barifuza intambara. Icyabaye, twabasubijeyo tubageza Bunagana bituma dufata uyu mujyi kugira ngo twizere umutekano wacu.”

Ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye amafoto y’ibimodoka by’urugamba bya FARDC byatawe n’abasirikare b’iki Gisirikare aho bivugwa ko babonye urugamba ruhinanye, bagata ibi bifaru ubundi bagahungira muri Uganda.

Ikinyamakuru Goma 24 cyagaragaje amafoto y’ibi bifaru byatawe n’abasirikare ba FARDC bari barinze umujyi wa Bunagana bari guhungira muri Uganda, cyatangaje ko ubu umutwe wa M23 ari wo uri kugenzura Umujyi wa Bunagana wose uretse umupaka.

Iki Kinyamakuru cyagize ati “Abasirikare ba FARDC bari barinze ku Mupaka wa Bunagana bari kwambuka umupaka bajya muri Uganda mu gihe abarwanyi ba M23 bagose umuhanda werecyeza Rutshuru.”

Abasirikare ba FARDC bahise bakizwa n’amaguru bahungira muri Uganda

RADIOTV10

Comments 1

  1. Kwizera Nobel says:

    Congo niyemere iganire nabo ba congoman bavuga ikinyarwanda babeho nkabandi ataruko birahindura isura!uwufise ico arwanira ntatsindwa!!FARDC ntaco iriko irarwanira niyo mpamvu Bata imbunda bakiruka!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru