David Bayingana yari Parrain, Abanyamakuru n’abahanzi baje ku bwinshi-Ubukwe bwa Yverry bwari injyanamuntu

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Rugamba Yves wamamaye nka Yverry usanzwe azwiho kuririmba irindirimbo z’urukundo, yasezeranye n’umukunzi we Uwase Vanessa bamaze igihe bakundanda, mu birori byitabiriwe n’ibyamamare mu ngeri zinyuranye.

Ni ubukwe bwabaye kuri iki Cyumweru tariki 12 Kamena 2022, bubimburirwa n’imisango yo gusaba no gukwa yabereye muri Sports View Hotel iherere Kicukiro.

Izindi Nkuru

Nyuma y’iyi misango, Rugamba Yves AKA Yverry ndetse na Uwase Vanessa bakoze n’imihango y’ubukwe ubundi bajya mu birori byo kwiyakira byagaragayemo ibyamamare bitandukanye.

Yaba abahanzi bagenzi be, Abanyamakuru ndetse n’abazwi muri ruhago, batashye ubukwe bwa Yverry n’umukunzi we.

Uretse David Bayingana wanabaye umubyeyi wa Yverry, muri ibi birori hagaragayemo abandi banyamakuru b’ibiganiro by’imikino barimo Kwizigira Jean Claude usanzwe akorera RBA wanabaye umwe mu basangiza b’amajambo muri ibi birori byo kwiyakira.

Mu banyamakuru ba Siporo, harimo kandi Nasri wa Flash FM, Benjamin Gicumbi na Clarisse Uwimana.

Naho mu banyamakuru b’imyidagaduro, hari Kate Gustave Nkurunziza wa RADIOTV10 wari no mu basangiza b’amagambo, Uncle Austin na Emmalito wa Isibo TV.

Naho mu bahanzi bari banahari ku bwinshi, hari hari Yvan Buravan wanaririmbiye abageni, Social Mula ndetse na Olvis uririmba mu itsinda rya Active Boys.

Bakase umutsima bagaburira abashyitsi
Uncle Austin na Buravan babaririmbiye

Umunyamakuru wa RADIOTV10 yayoboye ibirori
Yverry n’umukunzi we bakoze ubukwe bunogeye ijisho
Abahanzi baje kumushyigikira
Umunyamakuru Gicumbi n’umufasha we
Umuhanzi Olvis yaje gushyigikira mugenzi we
Byari ibyishimo

Photo © Inyarwanda

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru