Kigali: Ukurikiranyweho kwicisha inzara umwana we yabyemeye avuga ko yabitewe n’umujinya w’uko nyina yamumutanye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umugabo wo mu Mujyi wa Kigali ukurikiranyweho icyaha cyo gukubita umwana we mu buryo bukabije no kumwicisha inzara, yaburanye yemera icyaha, anavuga icyabimuteye.

Uyu mugabo waburanishijwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge mu cyumweru gishize tariki 09 Kamena 2022, yemeye icyaha akekwaho.

Izindi Nkuru

Ubushinjacyaha buvuga ko uyu mugabo yagiye akora ibi bikorwa bigize ibyaha mu bihe bitandukanye ariko ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bukaza kubona ko atari uguhana umwana gusa.

Ubushinjacyaha buvuga ko ubuyobozi bw’ibanze bwagiye butumiza uyu mugabo mu nama zitandukanye bukabimubuza ndetse na we akemera ko agiye kubihagarika ariko akabikomeza.

Ubwo yaburanishwaga n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, uyu mugabo yemeye ibi byaha akurikiranyweho, avuga ko yabitewe n’umujinya  w’uko nyina w’uyu mwana yamumutanye akaba  amurera wenyine.

Ubushinjacyaha bwo bwagaragaje ko ayo ari amatakirangohi kuko nubwo gukubita umwana muri ubu buryo bitemewe ariko ko umwana yanabirenganiyemo kandi ari umuziranenge.

Muri uru rubanza hifashishijwe amategeko anyuranye arimo iryerekeye kurengera umwana ndetse n’itegeko ryerekeye ibyaha n’ibihano.

Uyu mugabo naramuka ahamijwe icyaha cyo guhoza umwana ku nkeke cyangwa kumuha ibihano biremereye, azahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 3 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atatu (300.000 FRW) hashingiwe ku ngingo ya 28 y’Itegeko ryerekeye kurengera umwana.

Urukiko rwanapfundikiye urubanza, ruzasoma umwanzuro warwo tariki 27 Kamena 2022.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru