DRC: M23 yagarutse ite kandi mwarayitsinze muri 2013?-Umudepite yasabye ibisobanuro Minisitiri w’Ingabo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu nteko rusange y’Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Umudepite yasabye ibisobanuro mu magambo Minisiti w’Ingabo, Gilbert Kabanda Kurhenga, impamvu M23 yatsinzwe muri 2013 ariko ikaba igikomeje guhungabanya umutekano w’iki Gihugu.

Mu ijoro rishyira kuri uyu wa Mbere tariki 28 Werurwe 2022, abarwanyi b’umwe twa M23 bagabye ibitero ku birindiro by’ingabo z’Igihugu mu duce twa Tchanzu na Runyoni, muri Teritwari ya Rutshuru muri Kivu ya Ruguru.

Izindi Nkuru

Nyuma y’ibi bitero byanavuzweho byinshi, Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Congo, Juvenal Munubo yabajije ibibazo mu magambo Minisitiri w’Ingabo n’abasezerewe mu ngabo, Gilbert Kabanda Kurhenga ku byerekeye ikibazo cy’uyu mutwe ukomeje kubahungabanyiriza umutekano.

Uyu mudepite yabazaga Ministiri w’Ingabo niba yakwmeza koko niba M23 yagabye ibitero ku basirikare b’Ibigugu.

Ati “Niba igisubizo ari yego, ni iki gishobora gusobanura impamvu M23 yakwiyuburura kandi byaratangajwe ku mugaragaro ko mwayinesheje muri 2013.”

Arongera ati “Ni iki FARDC ikora kugira ngo irandure burundu ibitero bya M23 igaba muri Kivu ya Ruguru.”

Ibi bibazo bitatu byabajijwe na Depite Juvenal Munubo, bisaba Minisitiri w’Umutekano kubitangaho ibisobanuro mu izina rya rubanda.

Nyuma y’ibi bitero byatumye abaturage babarirwa mu magana bahungira muri Uganda, Igisirikare cya Congo n’ubuyobozi bw’iki Gihugu bongeye gushinja Igisirikare cy’u Rwanda gufasha izi nyeshyamba za M23, mu gihe Ubuyobozi bw’u Rwanda bwamaganye ibi birego, buvuga ko ari ibinyoma bidafite ishingiro.

Nyuma y’uko bitangajwe n’ubuyobozi bwa DRC ko abasirikare babiri bafashwe mpiri ari ab’u Rwanda, Ubuyobozi bw’Intara y’Iburengera mu Rwanda, bwamaganye aya makuru buvuga ko abo basirikare atari aba RDF.

Itangazo ryashyizweho umukono na Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko Francois, rivuga ko u Rwanda rwakoze ibishoboka byose mu mikoranire yo gucyura abahoze muri M23 bashyize intwaro hasi ariko ko u Rwanda rutabazwa intege nke za DRC mu kurangiza iki kibazo.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru