Uganda: Indirimbo yakundwaga na Perezida w’Inteko witabye Imana yabyinwe n’Abadepite bamwunamira

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Indirimbo yari isanzwe ikundwa na Jacob Oulanyah wari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda uherutse kwitaba Imana azize uburwayi, yabyinnwe n’Abadepite mu rwego rwo kumwunamira.

Izi ntumwa za rubanda, zabyinnye indirimbo yitwa ‘Yoo leng’ ya Romeo Odong uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yakundwaga cyane na nyakwigendera Jacob Oulanyah.

Izindi Nkuru

Iyi ndirimbo yabyinwe n’izi ntumwa za rubanda kuri uyu wa Mbere ubwo zari mu Kiriyo kibanziriza umunsi wo guherekezaho bwa nyuma nyakwigendera mu muhango uteganyijwe kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Werurwe 2022.

Muri uyu muhango wabereye i Muyenga aho nyakwigenera yari atuye, wari uyobowe n’Umushumba Rev. Can. Onesmus Asiimwe uyobora urusengero rwitiriwe Mutafatifu Francis i Makerere, hongeye kugarukwa ku byaranze nyakwigendera.

Rev. Can. Onesmus Asiimwe yagize ati “Jacob Oulanyah yakoze ibyo yari ashoboye muri iyi si, tuzahora iteka tumwibuka kandi dushimira Imana ko yarangije ubutumwa bwe hano ku Isi.”

Tariki 20 Werurwe 2022, nibwo Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni yatangaje iby’urupfu rwa Hon Jacob L’Okori Oulanyah wari umaze iminsi arwaye ndetse wari wagiye kwivuriza muri Leta Zunze Ubumwe za America.

Urupfru rwa Oulanyah rwagiye rugarukwaho na benshi bihanganisha Uganda ku bwo kubura uyu muyobozi mukuru aho mu nama idasanzwe ya 19 y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, abakuru b’Ibihugu bongeye kwihanganisha igihugu kinyamuryango Uganda.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru