Umutoza mushya w’Amavubi yamenyekanye: Amwe mu makipe yanyuzemo ntiyayatinzemo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, ryatangaje umutoza mushya w’Ikipe y’Igihugu, Umunya-Espagne Carlos Alos Ferrer watoje amakipe anyuranye arimo FAR Rabat ikinamo umunyarwanda Imanishimwe Emmanuel uzwi nka Mangwende.

Inkuru yo kuba uyu mutoza ari we wasimbuye Mashami Vincent warangije amasezerano, yabanje kugaragara ku mbuga nkoranyambaga za bamwe mu banyamakuru bakora ibiganiro bya Siporo mu Rwanda barimo n’Umunyamakuru wacu, Antha Biganiro.

Izindi Nkuru

Iyi nkuru yashimangiwe n’Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatambukije itangazo ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, rivuga ko uyu Munya-Espagne Carlos Alos Ferrer ari we mutoza mushya w’Amavubi.

Mu cyumweru gishize, iri shyirahamwe ryari ryizeje ko uku kwezi kugomba kurangira haratangajwe umutoza mushya uzava mu bagera kuri 17 bifuzaga gutoza iyi kipe.

Uyu Munya-Espagne Carlos Alos Ferrer ntabigwi bidasanzwe asanzwe azwiho nko kuba yaratoje amakipe y’Ibihugu akomeye cyangwa hari ibikombe byinshi yatwaye cyangwa se na we ubwe hari izina ridasanzwe afite mu mupira w’amahuru mu gihe bamwe mu bari kuri urwo rutonde barimo abasanzwe bazwi cyane nka Stephen Constantine ufite izina rikomeye mu Rwanda wanigeze gutoza Amavubi agaha ibyishimo Abanyarwanda.

Carlos Alos Ferrer wari umaze iminsi atoza Enosis Neon Paralimni Football Club yo muri Paralimni muri Cyprus, yakinnye umupira w’amaguru ari umunyezamu, akaba yaratangiye umwuga wo gutoza muri 2003, aho yanyuze mu makipe anyuranye arimo Academy ya FC Barcelona.

Muri uwo mwaka wa 2003 yatoje ikipe y’urubyiruko izwi nka CF Amposta yo mu gace ka Amposta muri Espagne.

Amwe mu makipe azwi yatoje, harimo FAR Rabat yo muri Maroc atatinzemo kuko yayimazemo amezi macye ndetse na Qatar Sports Club y’i Doha muri Qatar yahise ajya gutoza muri uwo mwaka wa 2019.

Muri 2017 yatoje ikipe y’abatarengeje imyaka 17 Kazakhstan na yo yamazemo amezi arindwi gusa.

Yasinye amasezerano y’umwaka umwe

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru