DRC: M23 yahishuye andi marorerwa yayishenguye akomeje gukorwa na FARDC

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ubuyobozi bwa M23 bwatangaje ko bushenguwe n’ubwicanyi buri gukorerwa abaturage mu bice bya Masisi na Bwito muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bugakorwa n’ingabo za Guverinoma ya DRC.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’ubuyobozi bw’uyu mutwe, buvuga ko “Bushenguye n’ubwicanyi bw’abavandimwe bacu b’i Masisi, Bwito no mu bice bihakikije bikorwa n’abarwanira Guverinoma ya Kinshasa mu maso y’umuryango mugari w’Igihugu na mpuzamahanga kandi n’itangazamakuru n’Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu bagakomeza guceceka.”

Izindi Nkuru

Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka, rikomeza rigira riti “M23 ibabajwe n’imbaraga z’ubuwicanyi buherutse gukorerwa abavandimwe bacu bwabaye mu ijoro ryo ku ya 04 rishyira ku ya 05 Nyakanga 2023, i Bungushu, Tongo no mu bice bihakikije.”

M23 ikomeza imenyesha amahanga ko abaturage bakomeye kwicwa urw’agashinyaguro ijoro n’amanywa, ndetse n’imitungo yabo ikangizwa, kandi bigakorwa n’igisirikare cya Congo cyari gikwiye kubacungira umutekano.

Uyu mutwe wa M23, ushyize hanze iri tangazo nyuma y’amezi atatu, urekuye ibice byose wari warafashe ubishyikiriza ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EACRF).

Kuva uyu mutwe warekura ibyo bice mu rwego rwo kubahiriza ibyemezo byafatiwe mu nama zinyuranye zirimo iy’i Luanda n’iy’i Nairobi, mu gihe wakunze gushinja uruhande rwa Guverinoma ya DRC kurenga kuri iyi myanzuro.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru