Indi ndwara ifata mu buhumekero yateje ikikango muri Nigeria

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Inzego z’ubuzima muri Nigeria zatangaje ko indwara ya Diphtheria nyuma yo guhitaka umwana w’imyaka ine, ikomeje gukwirakwira ku muvuduko udasanzwe.

Iyi indwara ifata imyanya y’ubuhumekero ikomeje kwandura ku muvuduko uri hejuru, uwa yanduye ngo ananirwa guhumeka, ndetse akaba yagira n’ibibazo by’umutima ari byo bishobora guhitana uwayanduye cyane cyane abana.

Izindi Nkuru

ikigo gishinzwe kurwanya no gukumira indwara (NCDC) muri Nigeria, cyavuze ko kugeza ubu umubare munini w’abantu bari kwandura iyi ndwara, ari batarayikingiwe, nubwo indwara ya Diphtheria iri mu ndwara zisanzwe zikingirwa abana muri iki Gihugu.

Iki kigo Kivuga ko kuva mu mpera z’umwaka ushize, iki Gihugu kibasiwe n’indwara z’ibyorezo zitandukanye, aho abagera kuri 800 bazanduye, mugihe byibuze abagera kuri 80 zabahitanye.

Ivomo: BBC

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru