Wednesday, September 11, 2024

Uko hafashwe abakoraga ibitemewe abandi bagaca mu rihumye Polisi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abagabo batatu bakoraga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe, mu Murenge wa Gitesi mu Karere ka Karongi, bafashwe na Polisi, abandi bakoranaga bakizwa n’amaguru ubwo bari bagiye gufatwa.

Aba batatu bafashwe ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 05 Nyakanga 2023, saa kumi n’imwe ubwo bariho bacukura amabuye y’agaciro mu mugezi wa Rukopfo uherereye mu Mudugudu wa Ruhondo mu Kagari ka Ruhinga.

Polisi ikimara kubafata, yabashyikirije Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Bwishyura kugira ngo bakurikiranwe.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Mucyo Rukundo, yavuze ko ifatwa ry’aba bantu ryaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bavuze ko bajya bazamo gucukuramo Zahabu.

Yavuze ko abaturage bavugaga ko ubu bucukuzi bukorwa n’aba bantu, bwangiza imirima ikikije uyu mugezi.

Ati “Haje gufatirwa abantu batatu barimo gucukura ayo mabuye n’ibikoresho bakoreshaga, nyuma y’uko bagenzi babo bakoranaga babonye Abapolisi bahageze bakiruka.”

CIP Rukundo yaboneyeho gusaba abaturage kutijandika mu bikorwa nk’ibi bitemewe by’umwihariko ibi by’ubucukuzi butemewe kuko bwangiza ibidukikije, anashimira abatanze amakuru yatumye bariya batatu bafatwa.

 

IBYO ITEGEKO RIVUGA

Itegeko N° 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri, ingingo ya 54 ivuga ko Umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucuruza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts

Welcome Back!

Login to your account below

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Add New Playlist